Gakenke: Abayoboke b’amatorero barakangarurirwa gutanga amakuru ku biyobyabwenge
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin, arasaba abayobozi b’amatorero gukangurira abayoboke babo guhanahana amakuru ajyanye n’ibiyobyabwengo n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo bikumirwe.
Ntakirutimana asobanura ko abo bakiristu babana igihe cyose n’abantu babicuruza ndetse n’ababinywa, ngo baramutse batanze amakuru byafasha ubuyobozi kurwanya ikoresha ry’ibiyobyabwenge.
Abayobozi b’amatorero bavuga ko batangiye gukangurira abayoboke babo n’abandi baturage kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano n’urumogi kandi hari bake bemera kubireka.

Bavuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kiri no mu matorero yabo aho basigaye bashyira urumogi mu mitobe no mu kigage cy’ubuki kizwi nk’igipende.
Bagaragaza ko inzoga ya African Gin ari ikibazo nubwo yemewe mu gihugu. Ngo iyo nzoga ishobora kuzahitana abantu benshi kuko ivangwa mu nzoga zose n’abayinyoye ugasanga imyitwarire yabo yahindutse.
Abasore bavanga African Gin muri fanta, abakobwa bayinywa ntibamenye aho bari bakabakoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu. Ikindi, abagore bayinyoye usanga bagenda bambaye ubusa.
Abayobozi b’amatorero bashimangira ko amatorero agomba kongera imbaraga mu gutoza imyitwarire iboneye ku bijyanye n’ibiyobyabwenge. Biyemeje gukora urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge ruzabera mu mirenge yose mu minsi iri imbere.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|