Gakenke: Aba DASSO basabwe kumenya ko umutekano ari wo musingi wa byose

Ubwo abagize urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (District Administration Security Support Organ/DASSO) bo mu karere ka Gakenke barahiriraga kutazatandukira inshingano zabo, inzego z’ubuyobzi bw’akarere zabasabye ko batangira akazi kabo ariko bakazirikana ko umutekano ariwo mu singi wa byose.

Mbere yuko aba basore n’inkumi 56 bashingwa imirimo n’aho bazayikorera kuri uyu wa 15/09/2014 babanje gushimirwa ku gikorwa cy’ubutwari bagize cyo kwinjira mu rwego rwa DASSO kugirango bafatanye n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu kandi bakaba baranitwaye neza igihe batozwaga.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita, yibukije abagize runo rwego ko bafite inshingano ikomeye cyane kuko inshingano yo kubungabunga umutekano atari inshingano yoroshye nubwo batari bonyine kuko hari n’izindi nzego zishinzwe umutekano hamwe n’abaturage.

Ati “ariko umutekano byumvikane neza kuko ndabibwira abantu muvuye ku mafunzo muzi byose, niwo foundation ya byose kuko iyo umutekano wahungabanye muzi ko ibi byose dukora biba byabaye zero. Ubwo rero mujye muri izi nshingano muzi ko mugiye ahantu hari umusingi wa byose”.

Basabwe kumenya ko akazi barahiriye ariwo musingi wa byose.
Basabwe kumenya ko akazi barahiriye ariwo musingi wa byose.

Abagize DASSO kandi bibukijwe ko bagomba kwitwara mu buryo budasanzwe kandi bukabaranga umunsi ku wundi ndetse no mu mbaraga bakoresha ntibazikoreshe nk’abakora akazi gasanzwe kuko inshingano nk’izi zisabwa byinshi harimo no gukora amanywa n’ijoro.

Abagize runo rwego rwa DASSO nabo batangaje ko bagiye gukorana umurava kandi bagakorana neza n’abaturage kugirango byibuze bagire itandukaniro n’urwego rwa Local defense basimbuye, ariko kandi banashimangira ibyiza byagezweho naba local defense.

Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’akarere ka Gakenke, Gilbert Kanobana, asobanura ko bazanye ingamba nshya zirimo kubana neza n’abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi banabafasha mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.

Ati “uko tugiye gukora akazi ko mu rwego rw’umutekano ni uko tugiye gukorana n’inzego z’ibanze cyane cyane n’urwego rw’umudugudu akaba ariho dukura amakuru ndetse tugakorana n’abaturage bakaba aribo batwihera amakuru noneho twe tukabafasha gufata ingamba dukurikije n’amahugurwa twakoze y’uburyo twakumira icyahungabanya umutekano”.

Urwego rwa DASSO ngo ruzafatanya n'abaturage bakorane neza ntawe ubangamiye mugenzi we.
Urwego rwa DASSO ngo ruzafatanya n’abaturage bakorane neza ntawe ubangamiye mugenzi we.

Angelique Nzamukosha ni umwe mu bategarugori babiri bagize urwego rwa DASSO mu karere ka Gakenke avuga ko baje mu gihe cyiza cyo kugirango bakosore ibitaragendaga neza mu gihe cya local defense kandi bigakorwa biyubaha kugirango biheshe agaciro.

Ati “ikintu cya mbere tugomba gukora tugomba kwiyubaha tukiha agaciro nk’abantu b’abakozi baba DASSO, ikindi ni uko tugomba kwegera abaturage tukamenya ibibazo byabo tukabikemura tutabangamiranye hamwe no gufasha akarere mu bijyanye n’umutekano ku buryo aho batageraga tuhagera”.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 1 )

abana b’abanyarwanda babonye umwanya wo kubaka igihugu maze kibe cyiza kurushaho kibere abagisura n’abandi bose bakigenda

kajevuba yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka