Gahini: Habonetse umurambo w’umushumba waragiraga inka
Mu mudugudu wa Nyamiyaga wo mu kagari ka Kahi mu murenge wa Gahini wo mu karere ka Kayonza, tariki 26/02/2014, hatoraguwe umurambo w’umusore wari mu kigero cy’imyaka 16 witwa Claude waragiraga inka.
Uwo musore ngo yakomokaga i Kabarore mu karere ka Gatsibo akaba yari umushumba w’uwitwa Mukagasana Jovanis.
Nta makuru nyayo y’uburyo uwo mushumba yapfuye yari yamenyekana, ariko harakekwa uwitwa Kapu Moses uri mu kigero cy’imyaka 34 waburiwe irengero, na we akaba yari umushumba w’uwitwa Gashayija.
Amakuru aturuka mu murenge wa Gahini avuga ko ba shebuja b’aba bashumba na bo batapfa kumenya iby’ayo makuru kuko babonana n’abashumba ba bo gake, kuko baba barabashyize mu nka ziri mu nzuri kugira ngo bajye bazikurikirana umunsi ku munsi.
Hari igihe abashumba biba ba shebuja amata cyangwa bagashaka kugurisha inyana yavutse ba shebuja batarabimenya, ariko bikaba ngombwa ko bagirirana ibanga rikomeye kugira ngo amakuru nk’ayo atazagera kuri ba shebuja ba bo nk’uko Munezero Elias wo mu murenge wa Gahini abivuga.
Yongeraho ko iyo habaye ubwumvikane buke hagati y’abacuze umugambi nk’uwo binashoboka ko umwe yakwica undi kuko aba atinya ko yazamuvamo, bikaba binashoboka ko abo babiri baba hari ibyo batumvikanyeho bigatuma umwe ahitana undi niba koko ukekwa ari we wakoze ayo mahano, nk’uko Munezero akomeza abivuga.
Umurambo w’uyu mushumba wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe inzego z’umutekano zigikora iperereza kuri urwo rupfu zinashakisha uwo mushumba ukekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|