Gahama: Baguriye telefoni abakora irondo mu rwego rwo kwicungira umutekano

Mu rwego rwo kwicungira umutekano mu buryo bwimbitse, abaturage bo mu kagari ka Gahama, mu murenge wa Kirehe, akarere ka Kirehe bafashe gahunda yo kugurira abarara irondo telefone kugira ngo bajye babasha gutabaza mu buryo bworoshye igihe bahuye n’ikibazo.

Uyu mwanzuro bawufashe nyuma yo kubona ko hari igihe abanyerondo bajya bahura n’abantu bakabasagarira. Ibi bikunzwe gukorwa cyane cyane n’abantu baba basinze.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’akagari ka Gahama, Jean Paul Nambajimana, avuga ko gahunda bari bafite ari ugushaka uburyo barwanya ibyaha bikorwa n’abantu bateza umutekano muke mu kagari. Bafashe umwanzuro wo kugura telephone ndetse n’amakote bazajya bakoresha mu gihe cy’irondo.

Nambajimana asobanura ko mu kagari hari abantu batarara irondo kubera akazi bakora. Bazajya batanga amafaranga azemeranywaho n’akagari azajya yifashishwa haba kugura telefone no kuyishyiramo amafaranga.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka