GMC yahagaritswe byagateganyo gucukura amabuye y’agaciro

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwafashe icyemezo cyo guhagarika ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya sosiyete yitwa GMC (Gatumba Mining Concession), kubera ko ubu bucukuzi bubangamiye imibereho myiza y’abaturage.

icyi cyemezo cyafashwe nyuma y’ibyumweru bitatu abaturage basenyewe amazu yabo n’umuyoboro w’amazi w’iyi sosiyete wuzuye maze ukangiza imyaka n’amazu y’abaturage. Yasenye ingo zigera kuri enye ahitwa kuri cyome ya mbere, n’indi nzu y’ubucuruzi kuri cyome ya Kabiri.

Ubushize ubwo twandikaga ku bijyanye n’iyi nkuru, umuyobozi uhagarariye inyungu za Leta muri GMC, Ruzindana Munana Jean, yari yatangaje ko abo baturage badafite uburenganzira bwo kwaka ingurane kuko bari barimuwe nyuma yo kwishyurwa ibyabo.

Ibi ariko byari birimo urujijo kubera ko aya mazu yavuguruwe ku burenganzi bw’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abahatuye bagahabwa amashanyarazi, ndetse hakaharemera n’isoko kandi hatemewe gukoreshwa.

Nubwo GMC ivuga ko abo baturage bigiza nkana , tariki 19/12/2011 abaturage bariruhukije nyuma yo guhabwa igisubizo cyinyuze ibyifuzo byabo aho basabaga ko bakwishyurwa ibyabo byangijwe bityo bakimurwa.

Iyi ni nayo mpamvu ubuyobozi bw’akarere bwafashe iki cyemezo cyo kuba bahagaritse gucukura muri aka gace kugeza igihe ibintu bizaba byagiye mu buryo.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, yatangaje ko ibyo kugurira no kwimura abo baturage bishobora kuba ntabyabayeho bityo bakaba bafite uburenganzira ku mitungo yabo yangijwe.

GMC ivuga ko iki cyemezo kitabashimishije ariko bakemera ko nta gihamya babifitiye ko abaturage bishyuwe ibyabo.

Ibi byemezo byafashwe hari inzego zishinzwe umutekano muri aka karere, abatekinisiye b’akarere mu by’ubutaka, uhagarariye GMC n’abaturage. Bose bemeye ko ugomba gushyirwa mu bikorwa ukimara gufatwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka