Darfur :Ingabo z’u Rwanda Ntizizacika intege

Umuvugizi w’ingabo z’ u Rwanda Koroneli Nzabamwita Joseph aratangaza ko imgabo z’u Rwanda zitazacika intege mu butumwa zirimo bwo kugarura amahoro I Darfur muri Sudan kuko zizi icyazijyanyeyo.

Ibi umuvugizi w’ingabo yabitangaje nyuma yaho abasirikare babiri b’u Rwanda, 10 Ukwakira 2011 mu masaha ya n’ijoro biciwe mu Ntara ya Darfur.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko aba basirikare bari mubikorwa by’irondo baza kugwa mugico cy’inyeshyamba na n’ubu zitari zamenyekana.

Koroneli Joseph Nzabamwita agira ati “abagizi ba nabi bateze abasirikare bacu, maze barabarasa, habaho imirwano, muri iyo mirwano hapfa abasirikare bacu babiri, abasirikare bacu mukwivuna umwanzi bica umusirikare umwe, n’umubiri we n’ibikoresho yari afite turabifata ariko na none hakomeretse abasirikare bacu bane ubu barimo kuvurirwa i Khartoum.”

Yemeza ko muri aka gace hiciwe abasirikare b’u Rwanda bari mubutumwa bw’umuryango w’abibumbye, hari inyeshyamba zitandukanye zirimo n’aba JANJAWEED bakomeje kwibasira abaturage b’intara ya Darfur hari kandi ingabo za Leta ya Sudani.

U Rwanda ruvuga ko rudashobora gucibwa intege n’ibikorwa nk’ibi byibasira ingabo mpuzamahanga.
Koloneli Nzabamwita yagize ati, “icyambere ni uko twagiye muri ubu butumwa tuzi neza ko ari ukwitanga, abana b’u Rwanda baritanze kugira dushobore kurengera n’ubuzima bw’abandi kandi twitanga n’ubuzima bwacu icyo rero nicyo cya mbere.”
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda zikaba zihanganisha imiryango y’abasirikare baguye muntara ya Darfur.

Leta y’u Rwanda yamaganye ku mugaragaro igitero cyahitanye abasirikare babiri b’u Rwanda n’umupolisi wo muri Senegal, mu itangazo Minisiteri y’ingabo yashyize ahagaragara nyuma y’iraswa ryabo.

Kuri ubu Loni yohereje itsinda rishinzwe gukora iperereza ryimbitse kuri icyo gitero, abagikoze n’icyo bari bagamije.

Mu ntara ya Darfur habarizwa abasirikare b’u Rwanda bagera 3200.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka