Cyanika: Ba “Local Defense” batatu bahagaritswe ku mirimo yabo

Inama y’umutekano yaguye y’umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera yabaye tariki 29/03/2012 yafashe umwanzuro ko ba “Local Defense” batatu bahagarikwa ku mirimo yabo yo gucunga umutekano kubera imyitwarire mibi irimo kurya ruswa.

Ba Local Defense batatu aribo Mugiraneza Fidele, Ngaruye Emmanuel na Niyonzima Pierre Celestin bakuweho ikizere nyuma yo kurya ruswa umuntu yabahaye kugira ngo bamufashe kwinjira mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umurenge wa Cyanika, Nkanika Jean Marie Vianney.

Ruhanika Gaspard ukuriye Local Defense mu murenge wa Cyanika avuga ko bariye iyi ruswa muri Mutarama umwaka wa 2012. Nyuma baje gufatwa barafungwa mu kwezi kwa kabiri uwo mwaka bajyanwa mu rukiko. Urukiko rwaje kubategeka ko basubiza amafaranga bakiriye.

Akomeza avuga ko n’ubwo bategetswe kwishyura ayo mafaranga, bahise babakuraho ikizere kuko batagaragaraje ubunyangamugayo mu kazi kabo.

Izo Local Defense zambuwe impuzankano (uniformes) zabo ndetse n’ibindi bikoresho by’akazi bari bafite nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika yabyemeje.

Abaturage bavuga ko atari ubwa mbere bahagarika ba Local Defense ariko ugasanga baridegembya bakomeza guhungabanya umutekano.

Nkanika afatanyije n’abashinzwe umutekano muri uwo murenge batangaje ko abantu nk’abo bagiye kubafatira ibyemezo kugira ngo bashyikirizwe inzego zibishinzwe bahanwe.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka