Cyahinda: Babangamiwe n’igikuku kegereye ingo z’abaturage

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kubitiro, Akagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda ho mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko babangamiwe n’igikuku kiri hafi y’ingo zabo kuko ngo kijya kinahitana ubuzima bw’abantu.

Aba baturage bavuga ko iki gikuku cyatangiye ari akantu gato katewe n’amazi y’umuvu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma ngo kakagenda gakura kugeza ubwo kibaye kinini cyane.

Iki gikuku ngo kimaze guhitana ubuzima bw'umuntu umwe ariko bafite impungenge z'abana bagicaho.
Iki gikuku ngo kimaze guhitana ubuzima bw’umuntu umwe ariko bafite impungenge z’abana bagicaho.

Ngo gihangayikishije abatuye hafi yacyo, kuko ngo kigenda gikura umunsi ku munsi, bakaba ngo babona hari igihe kizagera ku ngo zabo.

Mukamuhizi Grace, utuye muri uyu Mudugudu wa Kubitiro, avuga ko kuva kera yamye abona iki gikuku kigenda gikura, akaba atewe impungenge n’abagituye hafi kandi banafite abana, ku buryo ngo bashobora kukigwamo.

Ati "Iki gikuku kigenda gikura uko twakibonaga turi abana si ko kikingana. Abantu bagituriye nta bushobozi bwo kuhimuka bafite, kandi bafite abana, umwana ashobora gukina yerekezayo, akaba yagwamo kandi yahita apfa kuko hari n’umugore uherutse kugwamo ahita apfa”.

Aba baturage bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwakora ibishoboka byose icyo gikuku kigasibwa, cyangwa se byananirana abahatuye bagafashwa kwimuka hafi yacyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyahinda, Vincent Nsengiyumva, avuga ko iki gikuku koko kibangamiye abagituriye, gusa akavuga ko ubushobozi bw’umurenge ntacyo bwagikoraho, akavuga ko basabye inzego zibakuriye kugira icyo zikora bakaba bagitegereje.

Ati "Kiriya gikuku rwose turabibona ko kibangamye ariko ubushobozi bwacu nk’umurenge ntacyo twakora, twitabaje inzego zidukuriye dutegereje icyo zizadufasha”.

Icyo gikuku kiri munsi y'agasantire ka Kubitiro,
Icyo gikuku kiri munsi y’agasantire ka Kubitiro,

Icyakora mu gushaka umuti woroshye kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’umurenge bwari bwabaye bufunze inzira inyura hejuru y’iki gikuku, buhanga indi nshya, nubwo bitabuza bamwe mu bahatuye kuhanyura cyane cyane abanyeshuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Fabien Niyitegeka, na we avuga ko iki gikuku kibangamye, ariko ko akarere katangiye gukora inyigo y’uburyo cyatunganywa.

Avuga kandi ko abaturage bari bagituriye bimuwe hafi yacyo, kandi ko uko gikomeza gusatira n’abandi na bo bazafashwa kwimuka hafi yacyo.

Ati "Turabibona mu by’ukuri ubu twarangije gukora inyigo kugira ngo tugitunganye, hanyuma abaturage bari bacyegereye cyane bo twari twabafashije kwimuka, ariko uko kigenda gisatira abaturage niko tuzagenda tubafasha kwimuka”.

Mu Kagari ka Muhambara ubwaho hari ibikuku 2 nk’ibi, ndetse hakaba n’ikindi kinini giherereye mu Murenge wa Busanze, byose ngo bikaba biri muri gahunda yo gutunganywa.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ili kuweka usalama wa afy Kwa wananchi wa sehemu hiyo ,serikali ya wilaya haina budi kulitatua ilo tatizo kwani yaweza kuhatarisha maisha ya wengi hasa watoto .

Nikilipoti kutoka wilaya ya nyaruguru ni victor valence

Victor valence yanditse ku itariki ya: 27-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka