Byumba: Umugabo aracyekwa ko yateye icyuma mu nda umugore we akamushwanyaguza amara
Umugabo witwa Ntirujyinama Jean Claude wo mu murenge wa Byumba mu kagari ka Murama mu mudugudu wa Rurambi, akarere ka Gicumbi, arakekwa ko yateye umugore we bashakanye witwa Muhorakeye Epiphanie icyuma munda amara yose ajya hanze.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21/2/2014 ngo nibwo abaturanyi be bavuga ko bumvise urusaku rwinshi uyu mugore ataka cyane bagiye basanga aryamye hanze amara yose yo munda ari hanze, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murama Niyongira Cansilde.
Mbere y’uko bagera murugo rwa Ntirujyinama Jean Claude ngo yaramaze gufata terefone ahamagara agoronome w’akagari ka Murama witwa Mukamurima Dativa amubwira ko umugorewe asohotse hanze n’ijoro hanyuma abantu atazi bakamutera ibyuma bakamukuramo amara.
Ntiyarekeye aho kuko yahise yongera ahamagara ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Rurambi Nsabimana Calixte amubwira ko abagizi ba nabi bamutereye icyuma umugore.
Agoronome n’ushinzwe umutekano bahise bajya kureba ibibaye ndetse bahahurira n’abandi baturanyi b’uyu mugabo maze abasaba ku mufasha gushakisha umugizi wa nabi umutereye icyuma umugore.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari avuga ko bagezeyo babonye uko umugore we ameze ko batitaye kubyo umugabo yavugaga ngo bahise bajyana Muhorakeye Epiphanie kwa muganga bageze ku bitaro bikuru bya Byumba basanga nta bwisungane mu kwivuza afite, babwira umugabo we ko yashaka ifoto ye bakamukorera ikarita yo kwivurizaho.
Yababwiye ko asubiye murugo kureba ifoto nuko ageze hafi yaho atuye abwira umuturanyi we witwa Harerimana uzwi ku izina rya Kajorite ngo amukingire inzu ngo arabona ibintu bikomeye.
Uyu mugabo ntiyongeye kureba inyuma ngo ajye kureba umugore we yahise acika arigendera, nk’uko abari bajyanye umugore kwa muganga babivuga.
Abaturanyi be bavuga ko ashobora kuba ariwe witereye icyuma umugore kuko batari babanye neza bahoranaga amakimbirane murugo rwabo. Bakomeza bavuga ko n’umugore yari yarabivuze mubuyobozi ko umugabo we anywa ikiyobyabwenge cya Kanyanga yataha akamuraza ijoro amukubita.
Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Rurambi, Nsabimana Calixte, avuga ko bari barabahamagaje bakabagira inama bombi bemera ko batazongera gukimbirana ndetse umugabo avuga ko atazongera guteza umutekano muke murugo rwe.
Gusa ku bitaro bikuru bya Byumba ntibabashije kumuha ubufasha bwose bahise bamwohereza kubitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali.
Ibi bibaye uyu mugabo yaramaze iminsi mike afunguwe azira gucuruza no kunywa ikiyobyabwenge cya kanyanga.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko murwanda birarenze ubukozibwikibi!