Busengo: Batoraguye umurambo w’umugore mu rwina rw’umuvuzi gakondo

Kuri uyu wa 11 Kamena 2015, mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke mu rugo rw’umuvuzi gakondo witwa Basirimutse Innocent habonetse umurambo w’umugore witwa Uwiduhaye Astherie mu rwina (aho batara ibitoki) bigaragara ko yishwe anizwe.

Nubwo Uwiduhaye byamenyekanye ku wa 11 Kamena 2015 ko yishwe ngo birashoboka ko yaba yari amaze icyumweru yishwe kuko we n’umugabo we Ndahimana Tomas alias Kirenge baherekejwe n’undi mugore ngo witwa Nyiramanyenzi Alphonsine baturukanye iwabo mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga ku wa 06 Kamena 2015 bagiye kumuvuza kwa Basirimutse ngo bahagera n’injoro.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Busengo, Gasasa Evergust, asobanura ko ikigaragara ari uko Ndahimana n’umugore wabaherekeje bahagurukanye umugambi wo kwica uwiduhaye kandi abiziranyeho n’uwo muvuzi gakondo, Basirumutse.

Agira ati “Ikigaragara ni uko bavuyeyo bafite umugambi wo kumwica kuko icyagaragaye ni uko bamunize bamaze kumuniga bamuhamba mu rwina rw’ibitoki ahongaho kuri uwo muvuzi wa gihanga.”

Ibi byombi byiyongeraho no kuba yaranatemwe ikiganza cy’iburyo kuko basanze umurambo we nta kiganza cy’uburyo ufite kandi nyakwigendera akaba yari anatwite, ngo ni byo bigaragaza ko yishwe.

Hari n’andi makuru avuga ko amakimbirane yo mu rugo ari yo yihishe inyuma y’urupfu rwa uwiduhaye Astherie kuko ngo yari bsanzwe atabanye neza n’umugabo bityo akaza kumushuka ngo bajye kwivuza ku muvuzi gakondo ngo barahamwicira umugabo asubira mu rugo arataha akigera iwabo atangira gushakisha avuga ko yabuze umugore we.

Kuri ubu Basirimutse afungiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Gakenke gusa Ndahimana Tomas alias Kirenge wagize uruhare muri ubu bwicanyi bwakorewe umugore we ubwo twandikaga iyi nkuru akaba yari ataraboneka nubwo umugore bari kumwe na we yari yamaze gufatwa.

Abaturage, by’umwihariko abashakanye, bakaba basabwa kwirinda amakimbirane kandi no mu gihe abayeho bakaba ngo batagomba gutekereza kugera aho bicana ahubwo bakegera ubuyobozi bakareba uburyo batandukana kuko na byo amategeko abyemera.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UWO MUGABO AKOMEZE ASHAKISHWE.

ELIAS yanditse ku itariki ya: 15-06-2015  →  Musubize

NARINZI KO UBUGOMO BURI MUBURUNDI GUSA AHUBWO BURI KW ISI YOSE,ABABIJEJWE NIBAKORE AMATOHOZA UWAGIGWA N ICAHA AGIHANIGWE,KUKO BIRABABAJE.

PASCAL MUHOZA yanditse ku itariki ya: 14-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka