Buri mwaka i Kibogora bavura abarwayi b’amaso barenga 3000

Indwara z’amaso ni zimwe mu ndwara 6 zikunda kugaragara ku bivuriza mu Bitaro bya Kibogora baturutse mu mu Karere ka Nyamasheke ndetse n’ahandi.

Byatangajwe ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ubuhumyi mu Bitaro bya Kibogora biri i Nyamasheke kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Ukuboza 2015.

Dr Nsabimana Damien, Umuyobozi w'Ibitaro bya Kibogora, asaba abantu kwitwararika ku ndwara z'amaso kuko iyo umuntu ahumye ubuzima bwe buba bugiye mu kaga.
Dr Nsabimana Damien, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, asaba abantu kwitwararika ku ndwara z’amaso kuko iyo umuntu ahumye ubuzima bwe buba bugiye mu kaga.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Nsabimana Damien, yatangaje ko indwara y’amaso ari imwe mu ndwara zikomeye zivuzwa n’abantu benshi mu bivuriza muri ibi bitaro, asaba ko abantu bakwiye gukomeza kwitwararika isuku,indyo iboneye, ndetse no kwivuriza ku gihe kugira ngo ingaruka z’ubuhumyi zigabanuke.

Yagize ati “Amaso ni nk’urumuri rwa muntu iyo rudahari ubuzima bwe buba bugowe, abantu barenga ibihumbi 3 bivuza amaso hano, rimwe na rimwe ugasanga abivuza baratindanye amaso kubavura ntibyorohe. Ni byiza ko abantu bitwararika kugira isuku no kurya neza kuko ni imwe mu ntandaro yo kurwara amaso”.

Emile Safari Bizimungu, Umuhuzabikorwa w’Umushinga Vision Foundation ufatanya na Ministeri y’Ubuzima mu gufasha Abanywaranda kurwanya indwara y’ubuhumyi, avuga ko bagiye kongera abaganga b’inzobere n’abaforomo, bakegereza ubuvuzi abaturage no mu biturage bya kure.

Agira ati “Turashaka gufatanya na Leta abaganga babishoboye bakagera ahantu hose mu giturage abaturage bakabona ubuvuzi bw’amaso kandi bakabona n’amataratara ku buryo iyi ndwara y’amaso yahashywa ku buryo bushoboka”.

Ku Munsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ubuhumyi abaturage basabwe kujya bivuza amaso hakiri kare.
Ku Munsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ubuhumyi abaturage basabwe kujya bivuza amaso hakiri kare.

Mugabekazi Marie Regine, wivuriza amaso mu bitaro bya kibogora, asaba abantu bose kwitwaririka amaso yabo kuko iyo utabona uba ubuze ibintu byinshi.

Yagize ati “Nabashaga gusoma ubu sinabishobora meze nk’uri mu mwijima, gusa mfite icyizere cyo gukira kuko ndi kwivuza. Abantu bose bakunda ubuzima bakwiye kwitwararika amaso yabo ntagire ibiyatera uburwayi”.

Guhera muri 2012 habarurwa abarwayi barenga ibihumbi 30 bivuje amaso mu Rwanda hose. Ubu abaturage b’Akarere ka Nyamasheke bashobora kubona amataratara ku mafaranga igihumbi ku bufatanye na Vision Foundation.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira cyane minisiteri y’ubuzima kubw’umurava ikomeje kugaragaza ifasha abanyarwanda mukurwanya uburwayi bw’amaso.courage ministry of health.

sam muhire yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka