Burera: Batawe muri yombi bagiye kugurisha magendu ifumbire mvaruganda muri Uganda
Niyitegeka Emmanuel na Gatera Emmanuel bafungiye kuri Station ya Polisi ya Gahunga mu karere ka Burera, nyuma yo gufatanywa imifuka 97 y’ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa UREA bagiye kuyigurisha magendu muri Uganda.
Abo bagabo bafashwe mu ma saa sita z’ijoro, tariki 06/04/2013, bageze mu mudugudu wa Musangabo, akagari ka Kiringa, umurenge wa Kagogo, akarere ka Burera.
Iyo fumbire bari bayijyanye muri santere ya Mugu, iri mu murenge wa Kagogo, hafi y’umupaka wa Uganda n’u Rwanda, ahakunze kunyuzwa indi fumbire igiye kugurishwa magendu muri Uganda.

Niyitegeka Emmanuel, umushoferi w’iyo modoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU Delta, ifite nimero puraki RAB 108 J, avuga ko iyo fumbire yari iturutse ahitwa Kanzenze, ho mu karere ka Rubavu.
Ngo iyo fumbire si yari iye ahubwo yahawe ikiraka cyo kuyikorera na Gatera Emmanuel bakunze kwita Kibonge. Ngo bari bari kumwe mu modoka ubwo yafatwaga; nk’uko Niyitegeka abisobanura.
Niyitegeka asobanura ko ku mugoroba wo ku itariki 05/04/2013, ubwo yari ari ahantu bita Bazirete, mu karere ka Rubavu, yitegura kujya mu igenzura ry’imodoka ye i Kigali (Contrôle Technique), aribwo yahuraga na Gatera.
Ngo Gatera yahise amuha ikiraka cyo kumugereza ifumbire mvaruganda mu mujyi wa Musanze maze nawe akamwishyura amafaranga ibihumbi 100. Bahise bapakira iyo fumbire mu modoka maze bafata inzira baragenda nk’uko Niyitegeka abisobanura.

Niyitegeka avuga ko bageze i Musanze maze Gatera amubwira ko iyo fumbire noneho bagomba kuyigeza hafi y’umupaka wa Cyanika, ugabanya u Rwanda na Uganda. Ngo yahise amwongerera ho amafaranga ibihumbi 20, ku yo yagombaga kumwishyura.
Arabihakana
Gatera ariko ahakana ibi byose avuga ko bamubeshyera. Ngo iby’iyo fumbire ntabyo azi. Avuga ko ahubwo yari yabuze imodoka zitwara abagenzi maze yaka “lift” Niyitegeka ngo kuko yumvaga bagana ahantu hamwe. Ngo yari afite gahunda yo kujya muri Uganda muri Business ze atatangarije itangazamakuru.
Nubwo ariko Gatera ahakana ibyo ashinjwa, hashize igihe kitagera ku kwezi, mu murenge wa Kagogo, hafatiwe indi modoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU Delta yikoreye ifumbire mvaruganda ipima toni 5, nayo yari igiye kugurishwa magendu muri Uganda, bivugwa ko nayo yari iya Gatera.
Ubwo iyo modoka yafatwaga, tariki 09/03/2013, umushoferi ndetse na kigingi we, bavuze ko nabo bahawe ikiraka na Gatera. Icyo gihe ariko Gatera ntiyafashwe kuko yahise yiruka agacika abapolisi.
Niyitegeka na Gatera barafunzwe mu gihe Polisi y’u Rwanda igikora iperereza ngo hamenyekane nyir’iyo fumbire mvaruganda.

Si ubwa mbere mu murenge wa Kagogo hafatirwa ifumbire mvaruganda igiye kugurishwa magendu muri Uganda. Mu mwaka ushize wa 2012 hafatiwe, mu buryo buzwi, imifuka irenga 153 y’ifumbire mva ruganda.
Ifumbire mvaruganda ijya gucuruzwa magendu muri Uganda iyo igeze yo igurwa amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 40 ku mufuka umwe, mu gihe mu Rwanda uwo mufuka uba watanzwe ho amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 21 n’amafaranga 500.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda MINAGRI ivuga ko kwiba, kugurisha cyangwa kunyereza ifumbire yagenewe abahinzi bo mu Rwanda ntaho bitaniye no kunyereza umutungo w’igihugu.
Iyo imodoka ifashwe yikoreye ifumbire mvaruganda igiye kugurishwa magendu, imara ukwezi ifunzwe kandi ikanacibwa amande y’amafaranga miliyoni imwe nk’uko bigenwa n’ibyemezo by’inama njyanama y’akarere ka Burera.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Magendo imunga ubukungu bwigihugu mubahane