Burera: Bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni ebyiri n’igice

Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Burera, tariki 17/01/2012, habaye umuhango wo kumena ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga 2,679,200 wabereye mu murenge wa Nemba.

Hamenywe litiro 1021,75 za kanyanga, udusashi 165 twa Chief Waragi, udukarito 38 twa Souzic n’ibiro 15 by’urumogi. Ibyo biyobyabwenge byafashwe mu mezi abiri ashize cyane cyane mu munsi mikuru isoza umwaka ya Noheli n’Ubunani mu mirenge ya Butaro, Kivuye, Bungwe, Rwerere, Nemba, na Ruhunde.

Uhagarariye Polisi mu karere ka Burera, DPC Rutsindura Bertin, yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge ari ukubungabunga umutekno mu baturage. Yabisobanuye atya “ibiyobyabwenge biteza amakimbirane mu bantu kuko ababinyweye basinda bakarwana, bakaba banakwicana”.

DPC Rustindura yashishikarije abantu gukomeza kuyirwanya kuko ahanyura abantu bayikoreye hashobora no kunyura umwanzi w’igihugu cy’u Rwanda. Kanyanga igaragara mu karere ka Burera ituruka mu gihugu cya Uganda gituranye n’aka karere. Yagize ati “umuntu ashobora kuza yikoreye kanyanga mu mufuka, aho yanyuze uno munsi, ejo hakazanyura umwanzi w’u Rwanda wikoreye intwaro”.

Hamenywe ibiro 15 by'urumogi.
Hamenywe ibiro 15 by’urumogi.

Umusore w’umumotari witwa Turikumwenimana Valens utuye mu murenge wa Nemba avuga ko mbere nawe yanywaga ibiyobyabwe ariko ubu yarabiretse kuko yasanze nta kamaro bimufitiye. Ashishikariza abasore bagenzi be kubireka kuko unywa ibiyobybwenge nta terambere agera ho.

Ntamuheza Jean Baptiste utuye mu murenge wa Rugarama wahose ari “umurembetsi” (ucuruza kanyanga ayikuye muri Uganda akayizana mu Rwanda) yatanze ubuhamya avuga ko mbere agicuruza kanyanga yabonaga amafaranga ariko ntihagire icyo amumarira kuko yayaryaga gusa andi akayajyana mu ndaya.

Abaturage bitabiriye uwo muhango bahawe ubutumwa bwo kureka gukoresha ibiyobyabwenge.
Abaturage bitabiriye uwo muhango bahawe ubutumwa bwo kureka gukoresha ibiyobyabwenge.

Ntamuheza n’abandi ubu baretse gucuruza kanyanga bishyira hamwe bakora koperative. Kujyeza ubu Ntamuheza yabashije kwigurira umurima wo guhingamo.
Umuyobozi bw’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imari n’ubukungu, Zaraduhaye Joseph, yavuze ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge bashyize ho amafaranga yo gutera inkunga imishinga y’abantu baretse gucuruza kanyanga.

Ufashwe anywa, yikoreye cyangwa se acuruza ibiyobyabwenge ahabwa igihano cyo gufungwa kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 250, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 272 na 273 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka