Burera: Bahangayikishijwe n’uwitwa Rukundo utega abantu nijoro akabagirira nabi

Abaturage bo m murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, batangaza ko bahangayikishijwe n’umusore witwa Rukundo Emmanuel utega abantu nijoro, batakwirukanka ngo bakize amagara yabo, akaba yabagirira nabi.

Abo baturage bakomeza bavuga ko uwo musore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko hari n’igihe aba afite umuhoro ngo kuburyo uwo ahagaritse iyo atirukanse yawumutemesha. Batanga urugero rw’uwo yari agiye kuwutemesha akawuhunga maze ugatema igare yari ariho.

Habanakize Jean Damascene, umwe muri abo baturage, uvuga ko nawe yatezwe na Rukundo agakizwa n’amaguru, arabisobanura asaba ubuyobozi kubarinda uwo musore. Agira ati “Rukundo Emmanuel utangira abantu mu muhanda, afashe n’umuhoro yigira icyo atari cyo nkaba nagira ngo mudufashe, yanatemye n’igare ashaka kwica umuntu.”

Aka gasantere ka Ruhinga kari mu murenge wa Kinyababa ngo ni hamwe mu ho Rukundo anywera agasinda nijoro agatega abantu ashaka kubagirira nabi.
Aka gasantere ka Ruhinga kari mu murenge wa Kinyababa ngo ni hamwe mu ho Rukundo anywera agasinda nijoro agatega abantu ashaka kubagirira nabi.

Abanyakinyababa bavuga ko kandi usibye kuba Rukundo atega abantu nijoro ngo akora n’ibindi bikorwa bigayitse birimo kwangiza. Ngo hari igihe ashwanyaguza ibyangobwa by’abantu cyangwa ngo akajya nko mu ishyamba rya Leta agatemagura ibiti akabireka ari uko bamufashe.

Nyirabayazana ni ibiyobyabwenge

Umukecuru Hashakimana Colette, umubyeyi wa Rukundo, nawe ahamya ko uwo mwana we yamunaniye kandi ngo ibiyobyabwenge ni byo bituma uwo mwana we akora ibyo byose.

Avuga ko iyo yumvise ko uwo mwana we yatashye yasinze ngo amenya ko nta mahoro ari bugire bityo agahitamo kutararana na we mu nzu.
Uyu mukecuru akomeza avuga ko ariko umwana we aramutse atabonye aho anywa inzoga yaba umuntu muzima ngo kuko iyo atasinze, mu rugo aba ameze neza ndetse ngo aba anamufasha gukora imirimo yo mu rugo itandukanye.

Ikindi ni uko ngo uyu mukecuru yigize guhisha inzu ariko ntiyashya yose. Ngo hari bimwe mu bimenyetso, bitemezwa neza, ariko bivuga ko Rukundo ariwe waba warayitwitse; nk’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyababa bubihamya.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'umurenge wa Kinyababa avuga ko bari gushaka icyo bakorera Rukundo kuburyo atazongera gukora urugomo.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kinyababa avuga ko bari gushaka icyo bakorera Rukundo kuburyo atazongera gukora urugomo.

Nsabimana Fabrice, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kinyababa, nawe ahamya ko Rukundo ateza umutekano muke muri uwo murenge. Ngo kandi hashize igihe kirekire abikora agafatwa agafungwa yafungurwa agasubira.

Nsabimana akomeza avuga ko mu minsi ishize nabwo uwo musore yari yarafunzwe kubera urugomo yakoze. Ku itari ya 19/01/2014 yarafunguwe. Ngo ariko bari gushaka icyo bamukorera cyamufasha kuburyo atasubira gukora urugomo.

Agira ati “…twari twaramufashe n’ubundi yagize urugomo ahangaha kandi turakomeza tumukurikirane, ntabwo turamuha amahoro. Uretse ko nari nahoze mvugana na Colette (nyina wa Rukundo) uburyo ki twamufasha mu buryo bwo gutuma abana n’abandi neza, niba afite ibibazo. Tukareba niba hari icyo yakwiga ashoboye gukora kikaba cyamufasha.”

Abaturage bo mu murenge wa Kinyababa basaba ubuyobozi bw'akarere ko bwabakemurira ikibazo cya Rukundo utega abantu nijoro akabagirira nabi.
Abaturage bo mu murenge wa Kinyababa basaba ubuyobozi bw’akarere ko bwabakemurira ikibazo cya Rukundo utega abantu nijoro akabagirira nabi.

Abaturage bo mu murenge wa Kinyababa ariko bo bavuga ko batizeye niba Rukundo ashobora guhinduka. Ibyo babivuga bagendeye ku kuba bamufunga yafungurwa ntiyikosore ahubwo akarushaho gukora urugomo.

Kumujyana Iwawa

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, ubwo, tariki ya 20/01/2014, yajyaga gutangiza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu murenge wa Kinyababa, abaturage bo muri uwo murenge bamusabye ko yabakemurira ikibazo cya Rukundo.

Sembagare yabwiye abo baturage ko ikibazo cy’uwo musore kigiye gukemuka ngo kuko nakomeza kunanirana, ntiyikosore, bazamujyana Iwawa. Ngo ntibishoboka kwemera umuntu uteza umutekano muke mu gihugu.

Agira ati “Niba ari aha, yaba atari aha, abage yifashe natikosora ntabwo tuzamwemerera ko aba umuterabwoba mu gihugu…Asabe Imana imbabazi, asabe umuryango imbabazi, niba anakennye adusabe tumufashe ariko kuvuga ngo araba igihazi (ikigomeke) ntabwo tuzabyemera.”

“Iwawa bahugura abantu bakabafasha, bakiga imyuga. Azaze ari muzima. Ntawe ducira urubanza ahangaha, ntabwo mba nje guca imanza. Ariko bigaragara ko atabana n’umubyeyi we neza, niba yarananiranye kuki atajya Iwawa!”

Uyu muyobozi akomeza asaba abashinzwe kubungabunga umutekano muri uwo murenge gukora iperereza ryimbitse ku myitwarire ya Rukundo.

Umuyobozi w'akarere ka Burera yabwiye abanyakinyababa ko ikibazo cya Rukundo kigiye gukemuka kuko ngo nakomeza kunanirana bazamujyana Iwawa.
Umuyobozi w’akarere ka Burera yabwiye abanyakinyababa ko ikibazo cya Rukundo kigiye gukemuka kuko ngo nakomeza kunanirana bazamujyana Iwawa.

Gusa ariko abaturage bo mu murenge wa Kinyababa bavuga ko iyo uwo musore akoze urugomo bakamufata, bamushyikiriza Polisi agafungwa. Ngo ariko Hashakimana, nyina umubyara, akora ibishoboka byose kugira ngo arekurwe dore ko ngo ari we mwana wenyine asigaranye.

Abaturage nabo kandi bahamya ko Rukundo anywa ibiyobyabwenge. Gutega abantu ngo akenshi abikora iyo yasinze.

Mu karere ka Burera si ubwa mbere humvikanye abantu batega abandi bakabahohotera cyangwa se bakabaka ibyangombwa kandi ari abaturage basanzwe.

Mu mirenge imwe n’imwe bikunze kuhumvikana. Bamwe mu bahatuye bavuga ko ababikora ari insoresore ziba zanyeweye ibiyobyabwenge birimo kanyanga ikunze kugaragara muri ako karere.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

okey turashimira ubuyobozi bwakarere numurenge ingamba bwafashezokurwanya ibikorwa byuriya musore noguhumuriza abaturagebatuye ahohantu.ikindi kuvugako agiye iwawa ariho yareka ibikorwabye bibi.yabanza akigishwa nubuyobozi bukanamuhana rimwenarimwe bikakaye. akabonako amazi atariyayandi yogaga ahoyafungwaga bagahita mufungura.icyonikimwe mubyakorwa.ikindi nukumwegera bakamugira inama ashobora kubayaragize ikibazo cyihungabana kubera ibiyobya bwenge.haribeshi tuzi byabayeho nyuma bakaza kuba bazima kubera ingambazagiye zifatwa zikakaye hamwe ninama bagiriwe.hagataho nifatanyije nabaturage bafite ikibazo cyumutekanomucye doreko ari niwacyu kwivuko.ahonabanabogamye mubitekerezo mwambabarira murakoze mugire ibihe byiza.

mwiseneza emmanuel alias mujede from south sudan yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

Kumujyana iwawa ahubwo ni promotion yaba ahawe ko bigirayo imyuga se bakavayo bibeshaho bakanabeshaho imiryango yabo biba bitwaye iki ahubwo nahanwe hakurikije amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 22-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka