Burera: Afunzwe aregwa kwiba ibiro 102 by’ibishyimbo

Umugabo uzwi ku izina rya Mandela afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga aregwa kwiba ibiro 102 by’ibishyimbo nyuma yo kwica urugi rw’inzu ibyo bishyimbo byari bibitsemo.

Mandela yibye ibishyimbo uwitwa Munyaneza Innocent utuye mu mudugudu wa Basumba, mu kagari ka gafumba, mu murenge wa Rugarama ho mu karere ka Burera mu ijoro ryo kuwa 17/02/2012.

akomeza avuga ko yageze muri iyo nzu maze abura imifuka yari irimo ibishyimbo, ahita amenya ko babyibye nyuma yo kubona ko ipata riciye.

Akimara kubona ko bamwibiye ibishyimbo, Munyaneza yazindukiye mu isoko abona umugore uri gucurua ibishyimbo bisa n’ibye, amubaza aho yabikuye nawe amwereka uwo babiguze ariwe Mandela.

Munyaneza afatanyije n’abandi bagabo ndetse n’ukuriye umudugudu wa Basumba bahise bajyana Mandela kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga. Mandela yatangarije polisi ko yafatanyije kwiba ibyo bishyimbo n’undi mugabo uzwi ku izina rya Duguri, wahise uhunga.

Ukuriye umudugudu wa Basumba avuga ko abo bagabo bombi kwiba babigize umwuga kuko bajya no kwiba mu gihugu cya Uganda. Mandela amaze gufungwa inshuro zirenga ebyiri kubera kwiba.

Uwo mukuru w’umudugudu akomeza avuga ko aho Mandela yari atuye mbere mu gasantere ka Gitare ho mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera, abaturage bahamwirukanye kubera ubujura bwe. Ubu atuye mu murenge wa Cyanika.

Mu murenge wa Rugarama muri iyi minsi hari kuvugwa ubujura hirya no hino. Uwitwa Kabihogo Jackeline bamwibye intama eshatu, ndetse na Nzitabakuze Gabriel bamwiba ihene imwe. Abibye abo bombi ntibafashwe.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka