Burera: Abarembetsi ngo bamaze kugabanuka ku kigero cya 85%
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko ku bufatanye n’abaturage bo muri ako karere barwanyije abacuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga, bazwi ku izina ry’abarembetsi ngo kuburyo abamaze kubireka babarirwa ku kigero cya 85%
Sembagare avuga ibi mu gihe guhera mu kwezi kwa 05/2014, habaye gahunda yo gufata Abarembetsi kugira ngo babahugure, bave mu burembetsi, bakore indi mishinga ibateza imbere, ubuyobozi bubatere inkunga.

Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko kuva icyo gihe bamaze guhugura Abarembetsi 570. Ngo nyuma yo kubahugura batanze umusaruro. Agira ati “Batanze umusaruro kuko ubu nibo bagenda bigisha bagenzi babo.”
Akomeza avuga ko uwo musaruro ugaragara ngo kuko abarembetsi bamaze kugabanuka ku kigero cya 85%, ngo kuko na kanyanga igenda igabanuka. Ngo abo babarirwa muri 15% basigaye nabo ngo bari kwigishwa kugira ngo bareke gucuruza icyo kiyobyabwenge.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho gahunda yihariye yo kurwanya Abarembetsi nyuma yaho uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), James Musoni, yasuraga aka karere mu mpera z’ukwezi kwa kane 2014, agasaba ko Abarembetsi bahashywa kuko bahungabanya umutekano.

Akaba yarabivuze nyuma yaho agaragarijwe ko Abarembetsi bajya kurangura kanyanga muri Uganda bitwaje ibisongo kuburyo uwo bahura nawe ushaka kubarwanya bamugirira nabi.
Minisitiri Musoni yahise asaba abayobozi b’akarere ka Burera gushishikariza Abarembetsi kureka gucuruza kanyanga. Aha akaba yarasabye ko ababireka bakwegera ubuyobozi bagakora amakoperative bityo bagaterwa inkunga bagakora indi mishinga ibabyarira inyungu.
Gusa ariko yanavuze ko mu gihe abo barembetsi bazaba banze kureka ibyo bakora hakwitabazwa izindi ngufu kugira ngo babireke.
Abarembets ntibacika burundu
Nubwo ariko umuyobozi w’akarere ka Burera ko barwanyije Abaembetsi ku kigero cya 85%, bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera bavuga ko Abarembetsi batacika burundu muri ako karere.
Ibi babivuga babihera ku kuba akarere ka Burera gahana imbibi n’igihugu cya Uganda. Abanyaburera ndetse n’abagande bahahirana mu buryo bworoshye dore ko nta n’ikintu gihari kigaragaza umupaka ugabanya ibihugu byombi (Rwanda na Uganda).
Ibi bituma abacuruza kanyanga biborohera kujya kuyirangura muri Uganda, banyuze inzira zitazwi zizwi ku izina rya “Panya”, dore ko ngo n’inganda zazo ziri hafi y’umupaka.
Bamwe mu banyaburera bavuga ko kandi nubwo baca kanyanga mu karere ka Burera hari abajya kuyinywera muri Uganda bakaza basinze, ndetse ngo bakaza batwaye n’indi mu mifuka y’imyambaro yabo.
Abaremmbetsi bazwi mu karere ka Burera nk’abantu bajya kurangura kanyanga muri Uganda bakayizana kuyicuruza mu Rwanda.
Bamwe muri bo iyo bafashwe bayikoreye cyangwa bari kuyicuruza, bemeza ko kuyicuruza bibamo inyungu kuko ijerekani imwe ya kanyanga ya litiro 20 bayirangura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 muri Uganda. Mu Rwanda iyo jerekani ya kanyanga bayikuramo amafaranga ibihumbi 40.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
gushyira hamwe ndetse no kurindana kwabaturage nibyo byahashyije aba banyagwa babarembesti bahashywe cyane rwose, kandi courage kuri aba baturage , kwishyirahamwe birakwiye kandi bizatugeza kuri byinshi
ubuyobozi bwakoze akazi keza rwose ahubwo n’abasigaye bose babivemo