Bugesera: yatemye mukuru we amuziza igiti cy’avoka

Mutabazi w’imyaka 14 y’amavuko wo mu kagali ka Kibenga, umurenge wa Mayange, akarere ka Bugesera ari mu maboko ya polisi ya Nyamata azira gutema mukuru we witwa Habarurema Ezechiel w’imyaka 16 y’amavuko.

Ise w’aba bana bombi, Ndengahayo Philipe, avuga ko ibyo byabaye mu masaha ya mugitondo cyo kuwa 7 Ukuboza 2011 ubwo Habarurema yajyaga mu murima agiye gutema igiti cy’avoka maze murumuna we akamubwira ko natema icyo giti nawe amutema.

Ngo aho niho amakimbirane yatangiriye. Habarurema yatemye icyo giti maze Mutabazi ahita afata umuhoro amutema ku ijosi no ku rutugu.

Ndengahayo avuga ko ntacyo azi abo bana bapfaga dore ko ba nyina bombi ntabariho kuko bitabye Imana muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibenga, Mutesi Flora, avuga ko bihutiye kugeza uwakomeretse mu bitaro bikuru bya Nyamata kuko yararimo kuvirirana cyane naho Mutabazi we akaba yajyanywe kuri polisi.

Umwe mu baturage yatangaje ko abo bana bahoraga bashwana bapfa isambu aho Mutabazi yabwiraga Habarurema ko atagomba kubagira mu isambu kuko atari iyabo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka