Bugesera: Yafatiwe mu cyuho abaga inka yibye

Mugabarigira Jean bahimba Mironko ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatirwa iwe mu urukerera rwa tariki 12/04/2012 ari kubaga inka ya Mutsindashyaka Joel utuye mu Kagali ka Mbyo umudugudu wa Kabeza.

Mugabarigira atuye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange mu kagali ka Kagenge umudugudu wa Biryogo.

Mutsindashyaka Joel avuga ko yibwe inka ze ebyiri ku cyumweru taliki 09/04/2012 mu ma saa munani z´ijoro. Nyuma barashakishije mu masoko yose yo mu karere no mu mabagiro ya Kigali hose baraheba.

Kubera ko hari abaturage bari bazi ko izo nka yazibuze, mu rukerera bahamagaye Mutsindashyaka bamubwira ko mu ibagiro ryo kwa Mugaborigira bari kubaga inka isa niyo yabuze, yahise ahagera asanga bamaze kuyibaga indi imwe nayo iri inyuma mu gikari; nk’uko byemezwa na Mutsindashyaka.

Ati “Inka zose uko ari ebyiri zakamwaga. Iyabazwe yakamwaga litiro icumi ku umunsi”. Mutsindashyaka asaba indishyi zingana n’amafaranga miliyoni eshatu.

Mugaborigira ukekwaho kwiba izi nka, asanzwe afite ibagiro, avuga ko iyo nka yabaze yayiguze mu isoko muri Mbyo, naho iyo atari yabaze basanze iwe, avuga ko atazi aho yaturutse.

Yisobanuye muri aya magambo: "Nemera kwishyura inka nabaze kuko nayiguze ari inyibano ariko bari kunca menshi". Mugaborigira avuga ko yabaze iyo nka mu gicuku kubera ko ariyo masaha asanzwe abagira.

Ubuyobozi buvuga ko bugiye gufata ingamba zikaze zo kugenzura amabagiro bihagije ndetse no gushyiraho amasaha yo kubaga kugira ngo hatazagira abongera kwitwikira ijoro bakabaga amatungo y’amibano; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Francois Nkurunziza.

Abaturage batangaza ko inka zaburiwe irengero mu minsi yashize azo zaba zaribwe kuri buriya buryo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari umuntu ubaga inka ikamwa ra? wa mugani w’umunyamurenge nawe bakwice.

ndorera yanditse ku itariki ya: 13-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka