Bugesera: Umushoferi yatawe muri yombi nyuma yo guha abapolisi ruswa y’ibihumbi ijana bakayanga

Umusore witwa Murindahabi Martin w’imyaka 47 y’amavuko, afungiye kuri sitasitiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo guha abapolisi ruswa y’ibihumbi ijana kugirango bamurekure ajyane ibiti by’umushikiri yari atwaye.

Murindahabi Martin yatawe muri yombi mu rukerera rwo ku itariki ya 9/02/2014, aho polisi yahawe amakuru n’abaturage ko imodoka Toyota Dyna RAC 654 D ivuye mu murenge wa Gashora gupakira ibiti by’umushikiri kandi bashaka kubijyana mu guhugu cya Uganda nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera.

Iyo modoka Polisi yarayikurikiranye muri iryo joro maze imaze kurenga ikiraro cy’Akagera niko guhita imuhagarika maze ahita aha umupolisi witwa PC Muhire Eric ruswa y’ibihumbi ijana ngo amurekure agende.

Polisi itangaza ko batamurekuye ahubwo bahise bamuta muri yombi ndetse n’imodoka yari atwaye ikaba nayo ifungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata.

Uwo mushoferi akurikiranyweho ibyaha bibiri icyo gutanga ruswa ndetse n’icyo gucuruza ibiti by’umushikiri kandi bitemewe kwangizwa, nk’uko polisi ikomeza ibitangaza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka