Bugesera: Umugabo watoraguwe aziritse amaguru n’amaboko yamenyekanye

Umugabo watoraguwe aziritse amaguru n’amaboko ndetse bamushyize ibitambaro mu kanwa bamuta mu murima maze atoragurwa n’abahinzi mu mudugudu Rwibinyogote mu kagari ka Nemba mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera yaje kuzanzamuka nyuma yo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata.

Uyu mugabo warutaramenyekana amazina naho atuye yitwa Habumugabe Emmanuel afite imyaka 37 y’amavuko ni mwene Habimana Nepo na Mukamana Console akaba yarashakanye na Musabyimana Solange bakaba batuye mu kagari ka Musheri mu karere ka Nyagatare ariko akaba afite inkomoko mu karere ka Nyaruguru.

Aho arwariye mu bitaro aravuga ko yaje mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru mu kagari ka Nemba aje kureba aho yagurisha ibishyimbo bye yari yejeje.

Yagize ati “ impamvu naje muri Rweru nuko nahakoze igihe kigera ku mwaka maze nsubira Nyagatare njya kwihingira imirima nahaje rero nje gushaka isoko ry’ibishyimbo nari nejeje kuko bambwiye ko batanga amafaranga menshi. Naje kuwitwa Jeanne no kwa Ndabamenyereye Xaver”.

Habumugabe Emmanuel watoraguwe aziritse amaboko n'amaguru yabashije kugarura agatege.
Habumugabe Emmanuel watoraguwe aziritse amaboko n’amaguru yabashije kugarura agatege.

Avuga ko yaje kugirana ikibazo n’umukarane witwa Emamuel bakunda kwita Gasatsi maze atangira kumukubita nibwo local defense witwa Twagira yaje kubakiza maze arabunga, maze yemera kwica inzoga.

Ati “ izo nzoga sinazinyweye ahubwo yanguriye ikarita ya telephone maze ndigendera nigira mu kabari ka Jeanne maze ninywera inzoga mfite amafaranga ibihumbi 30, ariko nyuma naje kubibura”.

Uyu mugabo bukeye yaje kujya mu kagari ka Batima gushaka aho akura amafaranga kugirango atahe kuko ayandi bayamwibye maze uwo yaragiye kuyaka aramubura niko kuhava nka saa moya z’ijoro agiye Nemba aho yari acumbitse, ngo akigira imbere abagabo babiri bahise baza bamufata amaboko aratabaza niko guhita bamushyira ibitambaro mu kanwa kugirango adakomeza gutaka maze baramuzirika amaguru n’amaboko baramukubita ubundi ngo ntiyongeye kumenya ibyakurikiyeho.

Kuri ubu abaganga bakomeje kumukurikirana ariko bemeza ko nta kibazo gikomeye yagize ko ejo cyangwa ejobundi bazamusezerera agataha. Polisi ikomeje iperereza kugirango hamenyekane abari inyuma y’urwo rugomo.

EgideKayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aya makuru si yo kuko uyu mugabo yabikoze haruguru iyo ku Ruhuha atoragurwa kuri ADEPR RANGO. Mu gihe yari agiye gukurikirana ngo dossier birongeye bimubayeho kandi imvugo ze ziratandukanye. Rero umuntu yakwibaza ikigambiriwe kuri uyu mugabo kandi hakumvikana ko hari abo bafatanije kuko atiboha.

Damien yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka