Bugesera: Polisi yasubije umuturage moto ye yibiwe mu Rwanda ifatirwa i Burundi

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yashyikirije moto yo mu bwoko bwa TVS uwitwa Havugimana Manassé w’imyaka 34 y’amavuko yari yaribiwe mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera maze ijyanwa kugurishwa mu gihugu cy’u Burundi.

Iyi moto yafashwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’iy’u Burundi, ifatwa ku itariki ya 25/8/2013 ifatanwa umusore witwa Nyandwi Pierre w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Shyara wari ugiye kuyigurisha.

Nyiri moto Havugimana avuga ko ku itariki ya 24/8/2014 ubwo yari ari kuvugana na mugenzi we bakora akazi kamwe, yaje gusohoka agasanga moto ye yibwe, yihutira kubimenyesha Polisi sitasiyo ya Nyamata, nayo ihita itangira kuyishakisha.

Yagize ati “Ndashima rwose Polisi yacu kuko ihora iri maso. Nkimara kwibwa moto yanjye nari nihebye ko ntazayibona, ariko na none nari nizeye Polisi yacu. Ndasaba umuturage wese kujya ayiyambaza mu gihe icyo ari cyose ahuye n’ikibazo kuko izamutabara”.

Polisi ishyikiriza Havugimana moto ye yari yaribwe.
Polisi ishyikiriza Havugimana moto ye yari yaribwe.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera, Supt. Victor Vandama, avuga ko Havugimana akimara kubamenyesha ko yibwe moto batangiye kuyishakisha, bamenya ko umusore wayibye yerekeje mu gihugu cy’u Burundi aho yari yizeye kudafatwa no kuyibonera umuguzi.

Agira ati “Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye mu kurwanya ibyaha busanzwe buri hagati n’iy’u Burundi, yahise ihamagara bagenzi babo bo muri icyo gihugu, nyuma y’umunsi umwe ku itariki ya 25/8/2014 ifata iyo moto n’ukekwaho kuyiba, ibimenyesha Polisi yo mu Rwanda iza no kuyigarura mu Rwanda ndetse na Nyandwi ukekwaho kuyiba bashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera”.

Iyo moto yashyikirijwe nyirayo tariki ya 10/9/2014. Supt. Vandama arasaba abaturage kutagura ibikoresho bazi neza ko ari ibyibano, anasaba abaturage cyane cyane urubyiruko kutijandika mu bikorwa bibi birimo n’ubujura akomeza avuga ko Polisi iri maso kandi itazahwema guhashya abanyabyaha batandukanye bityo bakagarurwa mu murongo mwiza.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka