Bugesera: Inzu ye yahiye irakongoka bitewe nuko yatekeraga mu nzu
Umugore witwa Mukandutiye Beatrice utuye mu murenge wa Musenyi mu kagari ka Gicaca mu mudugudu wa Cyanika mu karere ka Bugesera inzu ye yahiye irakongoka bitewe nuko yatekeraga munzu ku mashyiga atagezweho.
Iyi nzu yahiye mu masaha yo kumugoroba tariki 19/01/2014 ubwo yari atetse ibiryo byo ku mugoroba nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi, Murwanashyaka Oscar.
Yagize ati “ ubwo yari atetse yagiye kubona abona umuriro uragurumanye maze utangira gufata ibyari mu nzu niko uhise ujya hejuru ku gisenge maze uba ukwiriye inzu yose, yihutiye gusohoka kugirango adahiramo niko gutabaza ariko abaturage baje basanga ntacyo bakora kuko igisenge cyahise kigwa imbere”.

Inzu ya Mukandutiye w’imyaka 37 yari isakajwe amategura 1000, akaba aribyo byaje gutuma iremererwa maze bikagwa imbere mu nzu kuko umuriro wari watwitse ibiti by’isakaro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi avuga ko bihutiye kureba uburyo bamucumbikishiriza ubundi hakazarebwa uburyo bamusanira akangera gusubira mu nzu ye.
Aha ariko arasaba abaturage ko batagomba gutekera mu mazu bararamo mu rwego rwo kwirinda impanuka nk’izo, ikindi kandi bakihutira kubaka ibikoni biri kure y’amazu bararamo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|