Bugesera: Inkuba yakubise umuntu ku bw’amahirwe ntiyapfa

Umugabo witwa Ntigurirwa Célestin wo mu murenge wa Nyamata akarere ka Bugesera yakubiswe n’inkuba ku mugoroba wa tariki 27/02/2012 ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa. Ntigurirwa yakubiswe n’inkuba imutwika mu gituza no ku maguru.

Inkuba yakubitiye uwo mugabo mu muhanda wa Nyamata-Mwogo avuye kureba ibikorwa bye by’ubuhinzi hafi y’uwo muhanda. Kugeza ubu aracyavurirwa mu bitaro by’ADEPR- Nyamata; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’ibyo bitaro, Rutagengwa Alfred.

Umuyobozi w’ibitaro avuga ko hari icyizere ko Ntigurirwa azakira kuko ubushye butinjiye mu mubiri imbere.

Muri aka karere kandi inkuba iherutse gukubita inka ebyiri zo kwa Rutaremara Innocent zirapfa. Rutaremara yanze guhomba inshuro ebyiri maze inyama z’izo nka azigurisha mu baturage ariko muganga w’amatungo mu karere ka Bugesera, Kayitankore Léonidas, aragira abantu inama yo kutarya itungo iryo ari ryo ryose ryakubiswe n’inkuba.

Kayitankore asobanura ko ikintu cyakubiswe n’inkuba kiba cyahuye n’urupfu rudasanzwe. intungamubiri, amaraso, n’ibindi bigize inyama biba byangiritse ku buryo bishobora kuba byabyara ibindi bintu byagirira nabi umuntu uriye rya tungo.

Ubwo twandikaga iyi nkuru nta muntu mu bariye kuri izo nyama wari wagaragaza ikimenyetso ko zaba zamuguye nabi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka