Bugesera: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye amazu 45

Imvura yiganjemo amahindu n’umuyaga mwinshi yasakambuye amazu 45 ndetse inangiza ibintu byinshi birimo imyaka nk’ibigori, insina n’ibindi bitandukanye mu Kagari ka Maranyundo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Iyi mvura yaguye ku mugoroba wo kuwa 18/01/2015 hagati ya saa kumi n’imwe n’igice na saa kumi n’ebyiri.

Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu Kagari ka Maranyundo, Rwamucyo Janvier avuga ko kuri ubu ibyangijwe bikirimo kubarurwa kuko bitaramenyekana byose.

Agira ati “gusa nko mu mudugudu wa Rusagara honyine harabarurwa urutoki rungana na hegitari 4 rwaguye insina zikaba zarambaraye zose, ibyo bikiyongeraho ibigori byari mu murima ariko naba nabyo kuko byo byari byeze kuko ba nyirabyo ntabwo bahombye”.

Imwe mu mazu yasambuwe n'imvura ivanze n'umuyaga mwinshi.
Imwe mu mazu yasambuwe n’imvura ivanze n’umuyaga mwinshi.

Rwamucyo avuga ko muri ayo mazu yasambutse amaze kubarurwa agera kuri 14 niyo ibisenge byayo byangiritse cyane ku buryo ba nyirayo bibasaba gushaka irindi sakaro rishya.

“Turashimira abaturage batangirijwe amazu n’imvura kuko bahutiye gucumbikira bagenzi babo bakabona aho barambika umusaya. Kuri ubu hakaba harimo gukorwa raporo kugira ngo igezwe ku murenge no ku karere kugira ngo abo baturage babashe gufashwa bihuse kuko bigaragara ko ntako bamwe bameze,” Rwamucyo.

Mu gitondo cyo kuwa 19/01/2015 abaturage babyutse batoragura ndetse banasubiranya ibyo imvura yasigaje kugira ngo barebe uko basana amazu yabo.

Amazu yasenyutse mu buryo butandukanye. Hari bamwe basabwa gushaka isakaro bundi bushya.
Amazu yasenyutse mu buryo butandukanye. Hari bamwe basabwa gushaka isakaro bundi bushya.

Sekamana Pierre, umwe mubasenyewe n’imvura aravuga ko yaguye batayiteguye kuko bagiye kubona bakabona haje umuyaga mwinshi uhita ukurikirwa n’imvura irimo inkuba zakubitaga cyane.

Akomeza agira ati “turasaba ubuyobozi ko bwadufasha kuko muri twe hari abadafite isakaro rindi kuko amabati amwe imvura yayashwanyaguje, none ubu tukaba twibaza uko twabigenza”.

Iyo mvura yamaze igihe kingana n’iminota nka 40 ariko ibyo yangije bikaba ari byinshi n’ubu bikibarurwa. Iyi mvura kandi yanasenye amazu mu Kagari ka Mayange, aho hamaze kubarurwa inzu 2 ndetse n’ibikoni 6 mu mudugudu wubakiwe abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka