Bugesera: Hatoraguwe umurambo w’umugore utwite n’umwana yaramupfiriyemo

Mu mudugudu wa Kayenzi mu kagari ka Kayumba mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, hatoraguwe umurambo w’umugore utwite bigaragara ko yishwe anizwe.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera, iratangaza ko uwo murambo wabonywe n’abaturage bagiye mu kazi saa moya n’igice zo kuwa 11/01/2015 uri munsi y’igiti.

Polisi itangaza ko mu mufuka w’imyenda ya nyakwigendera basanzemo agapapuro kariho numero za telephone nibwo batangiye kuzihamagara kugirango bamenye amakuru ye, nibwo bamenye ababyeyi be n’abo mu muryango barabahamagara kugirango batange amakuru.

Mu makuru polisi yabonye yasanze uwo murambo ari uw’uwitwa Yamfashije Drocelle akaba afite imyaka 19 y’amavuko akaba akomoka mu mudugudu wa Barama mu kagari aka Gitega mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero, akaba ari mwene Benurugo Jean Baptiste.

Benurugo Jean Baptiste ubwo yari ageze kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata yavuze ko umwana we yavuye mu karere ka Ngororero kuwa gatandatu avuga ko umugabo wamuteye inda yamusabye ko agomba kuza akamujyana i Kigali aho agomba kubyarira maze akazagaruka iwabo nyuma y’amezi ane amaze kubyara.

Yagize ati “uyu mwana yatewe inda n’umwarimu we wamwigishaga mu ishuri ry’imyuga rya VTC Hindiro, ariko ngo akaba yaramubujije kubivuga kuko atabishakaga. Njye numvaga abo bavukana bavuga izina rye kuko sinigeze muca iryera na rimwe, numvaga bavuga ko yitwa Bahati Elysee”.

Mukuru wa nyakwigendera Nyirankomeje Beata nawe waruri kuri polisi avuga ko uwo mugabo yashatse kujyana murumuna we kuva kera ariko bakaburizamo umugambi we kuko ataje kubiyereka ngo ababwire ko ashaka kumufasha nyuma yo kumutera inda.

Ati “icyo gihe ava mu rugo yarihishe kuko nta muntu numwe waruri mu rugo ajya kugenda, gusa twabibwiwe n’inshuti ze ko agiye i Kigali n’uwo mugabo ngo agiye kumufasha kuko haburaga icyumweru kimwe ngo abyare”.

Mu minsi ishize mu gihugu hagaragaye ikibazo cy’abana b’abakobwa bata ishuri babitewe no guterwa inda zitateguwe ndetse biza kugaragara ko mu babatera inda harimo n’abarimu babigisha.

Polisi itangaza ko itaramenya ikishe uyu mukobwa gusa itangaza ko igikora iperereza hari abantu bamaze gutabwa muri yombi kugirango babazwe urupfu rwa nyakwigendera.

Hagati aho ise wa nyakwigendera arasaba ko yafashwa gushyingura umwana we kuko we nta bushobozi afite bwo kugeza umurambo mu karere ka Ngororero.

Umurambo wa nyakwigera ndetse n’uwo yari atwite ukaba uri mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata. Nyakwigendera Yamfashije Drocelle yari umwana wa 7 mu bana 8 bavukana.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mana yanjye ndizera ko iperereza ryatangiye

habana yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka