Bugesera: Hatoraguwe ibisasu bya grenade bitandantu mu murima w’umuturage

Mu murima w’uwitwa Ruvugamahame Cassien uvugwaho ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaba atarabiburana kuko yaraburiwe irengero, hatoraguwemo ibisasu bya grenades bitandatu n’umuturage wahahingaga.

Uwitwa Tabaro Jean Bosco w’imyaka 54 warimo ahinga uwo murima ngo niwe watoraguye ibyo bisasu aho yahingaga mu murima uri mu mudugudu wa Karambi uri mu kagari ka Kayumba mu murenge wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera, ahatoragura gerenade zo mu bwoko bwa Totas.

Umusaza Tabaro ngo yavumbuye ibi bisasu arimo guhinga.
Umusaza Tabaro ngo yavumbuye ibi bisasu arimo guhinga.

Aganira na Kigali Today, uyu Tabaro yavuze ko ngo yarimo ahinga, akubise isuka abona hazamutse ishashi irimo amagerenade atandatu, ahita atabaza inzego z’ubuyobozi. Amakuru atangwa n’abaturage aravuga ko izo gerenade zishobora kuba zarasizwe n’umwana wa Ruvugamahame witwa Mugiraneza Boss kuko yari umusirikare mu ngabo zatsinzwe.

Uyu mwana ariko kimwe n’umubyeyi we, bose ngo ntibaratahuka mu Rwanda kuva bahunga mu 1994, kandi biravugwa ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi aho mu murenge wa Nyamata. Ibyo bisasu bya grenade ubu byashyikirijwe abasirikare baba aho mu Bugesera muri batayo 59.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka