Bugesera: Barashakishwa nyuma yo kwiba impombo zatwaraga amazi

Abagabo batatu barashakishwa nyuma yo gutoroka bagata imodoka bari barimo itwaye impombo zatwaraga amazi bari bibye bagiye kuzigurisha mu mujyi wa Kigali.

Aba bagabo batorotse amazina yabo ntaramenyekana. Imodoka bari batwaye ifite nomero RAC 972 Q yo mu bwoko bwa FUSO iri mu maboko ya polisi ndetse nizo mpombo zigera ku icyenda zikaba zafashwe, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Nzaba Muhimuza Benjamin aho abo bajura bari bagiye kuziba.

Agira ati “twabonye amakuru ko hari imodoka yaje mu Kagari ka Mugororo aho abo bajura bitwikiriye ijoro maze batangira gucukura izo mpombo. Tukimara kubimenya twihutiye kubimenyesha inzego z’umutekano nazo ziraza ariko abo bagabo bahita batoroka, gusa imodoka twayifashe ubu nabo baracyashakishwa”.

Zimwe mu mpombo zafashwe zibwe zijyanywe kugurishwa mu mujyi wa Kigali.
Zimwe mu mpombo zafashwe zibwe zijyanywe kugurishwa mu mujyi wa Kigali.

Uyu muyobozi avuga ko izo mpombo z’amazi zitari zigikoreshwa kuko ari iz’ibyuma zikaba zarasimbuwe niza pulasitiki (plastique) akaba ariyo mpamvu abantu baza kuziba maze bakazijyana kuzigurisha.

Izi mpombo zikoze mu byuma bikomeye zayoboraga amazi mu Mirenge ya Juru, Musenyi na Shyara, ariko zaje gusimbuzwa aya pulasitiki hanyuma ayo y’ibyuma ubuyobozi bw’umurenge butangira kuyataburura hifashishijwe imiganda ngo azashyikirizwe ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) maze azashakirwe icyo yamara, ariko akaba atarashize mu butaka kuko naho ari ntihazwi hose, nk’uko Nzaba Muhimuza abivuga.

Gusa ku ruhande rwa WASAC ishami rya Bugesera baravuga ko izo mpombo atari izabo kuko ziri mu nshingano z’Akarere ka Bugesera, nk’uko Rutabayiro Janvier uhagarariye iryo shami abivuga.

Si ubwa mbere mu Karere ka Bugesera habonetse ibikorwa nk’ibi byo kwiba impombo z’amazi kuko ubu hari abari imbere y’inkiko bashijwa kuba barafatiwe muri ibyo bikorwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka