Bugesera: Babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho ubucuruzi bw’ibiti by’umushikiri

Kuri uyu wa mbere tariki 01/10/2012, Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yataye muri yombi abagabo babiri bajyanye ibiti by’imishikiri bikoreshwa mu gukora imibavu n’amavuta yo kwisiga kubigurisha mu gihugu cya Uganda.

Biziyaremye Eric n’undi uzwi ku izina rya Edison bafashwe n’irondo mu murenge wa Ngeruka, mu kagari ka Ngeruka mu mudugudu wa Binyonjwe mu masaha ya saa saba z’ijoro bapakiye toni ebyiri z’ibiti by’umushikiri, ubu bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata.

Polisi kandi yanafashe imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite numero ziyiranga RAA 693D yakoreshwaga mu gutwara ibi biti by’umushikiri.

Iperereza rya polisi ryerekana ko ibi biti babinyuza ku mipaka itemewe yo mu karere ka Nyagatare bakabigurisha n’Abanya-Uganda, ubundi bikoherezwa ku mugabane wa Asiya cyane cyane mu gihugu cya Malaysia.

Izi modoka ziri ku Kacyiru zuzuye ibiti by'imishikiri.
Izi modoka ziri ku Kacyiru zuzuye ibiti by’imishikiri.

Mu cyumweru gishize hafashwe indi kamyo itwaye toni zigera kuri esheshatu z’ibiti by’umushikiri yafatiwe mu karere ka Gatsibo yerekeza mu karere ka Nyagatare, hanafatwa umushoferi wari uyitwaye.

Hagati mu kwezi gushize kandi nabwo hari hafashwe amakamyo abiri nayo mu Ntara y’Uburasirazuba atwaye toni zigera ku icumi zerekeza Nyagatare.

Ibiti by’umushikiri bikunze kuboneka mu Ntara y’Uburasirazuba ni kimwe mu bikoresho by’ibanze byifashishwa mu gukora imibavu n’amavuta yo kwisiga.

Gutema no kugurisha ibi biti bihanwa n’itegeko ribuza kwangiza ibidukikije riteganya igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka itatu, n’ihazabu iri hagati y’amafaranga ibihumbi 200 na miliyoni eshatu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka