Bugesera: Abasore babiri n’umukobwa bafashwe bacyekwaho kugurisha imodoka y’inyibano

Abagabo babiri, umwe w’imyaka 36 n’undi w’imyaka 34 hamwe n’umukobwa w’imyaka 27 bafatiwe mu kagari ka Mbyo mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera barimo kugurisha imodoka yinjurano.

Umukobwa usanzwe ufite akabari mu kagari ka Kanserege mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge avuga umusore wari usanzwe inywera mu kabari ke kitwa Izuba yamubwiye ko afite imari kandi ashaka kuyimuha.

Yagize ati “yambwiye ko afite imari y’inzoga z’Amstel Bock maze ansaba amafaranga ibihumbi ijana ngo azabashe kuzimpa, narayamuhaye maze araza arantwara ngo ajye kuzimpa nibwo twahise tujya Bugesera mu kagari ka Mbyo maze twinjira mu gipangu nziko tugiye kuzipakira nibwo abapolisi bahise baza baradufata”.

Uwari ugiye kugura iyo modoka yo mu bwoko bwa Carina E ifite plaque numero RAB 254 R avuga ko yari agiye kugura iyo modoka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “ayo mafaranga nari kuyamuha maze akampa imodoka ariko yayagarura nkayimusubiza, kuko twanumvikanye ko ayo mafaranga yari kuzajya yunguka ibihumbi 500 buri byumweru bibiri”.

Uyu mugabo avuga ko yaje guhamagarwa n’umugabo witwa Benjamin ari nawe wabahuje maze amubwira ko iyo madoka atayigura kuko ari inyibano, niko guhita afata icyemezo cyo kubimenyesha polisi nibwo yazaga irabafata bagiye kugirana amasezerano.

Polisi ivuga ko amakuru bafite ari ay’uko abo bantu bari baje guhindura plaque z’imodoka n’ibyangombwa byayo maze bagahita bayigurisha.

Iyi modoka bari bagiye kugurisha ni uyuwitwa Kagame Emmy akaba atuye mu kagari ka Kayumba mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, avuga ko yamenyanye na Ndayisenga Fidele bahujwe n’uwo mu muryango we ubwo biganaga muri kamunuza ya ULK.

“ njye nari mu bukwe bw’inshuti yanjye noneho Ndayisenga Fidele arampamagara ambaza aho ndi mubwira ko ndi mu bukwe maze nawe ambwira ko ariho ari maze anyaka imodoka ngo atware sebukwe na nyirabukwe abajyane ahabera ibirori kuri salle, hashize nk’isaha numva abapolisi bambwira ko imdoka yanjye bayifatiye i Bugesera barimo kuyigurisha nibwo nahise njyayo”.

Aho bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata bavuga ko iyo modoka bari bayikodesheje na Kagame, bose bakaba bakomoka mu mujyi wa Kigali.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

bareke kujyabatwara imodoka nijoro aria niamakosa

uwishemajeandediue yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka