Bugesera: Abapolisi babiri barafunzwe nyuma yo gufatwa barya ruswa
Abapolisi babiri bari mu bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera bazira kwaka ruswa umushoferi wari utwaye imodoka.
Aba bapolisi batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize ngo barimo gukorera mu muhanda munini uva i Nyamata ugana ku mupaka wa Nemba bari ahitwa i Maranyundo nibwo haje imodoka maze umushoferi wayo bamubaza icyangombwa kerekana ko yaciye muri controle technique maze basanga cyararangiye.
Abo bapolisi bahise bamwaka ruswa maze abaha amafaranga 1500 kugirango bamurekure niko kumurekura maze ahita abimenyesha abapolisi bamukuriye niko guhita batabwa muri yombi; nk’uko bivugwa na polisi yo mu karere ka Bugesera.
Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera burasaba abaturage kutajya bagura uburenganzira bwabo, bukanasaba abapolisi ko butazihanganira abarya ruswa kuko uzajya ufatwa azajya abihanirwa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
reka reka. mubikurikirane neza iryo ni isebanya buhanga. wowe se uwayaguha wayagira ute?
Ni mudusobanurire: ni 1500 amanyarwanda cyangwwa euros, dollars...???
1500???!!!???,sha niba mutatubeshye muramaze!bazize ikindi mudashaka kuvuga naho ubundi aya ntawatinyuka kuyabaha ayita ruswa,kabone niyo yaba ari fanta umugurira na bwo si 1500 waha abagabo babiri batunze ingo zabo.
Tumenye guheza ariko tubivangemo n’ikinyabuphura.