Bugesera: Abangiza ibiti by’imishikiri bakomeje gufatwa

Imodoka yo mu bwoko ba TOYOTA Hilux yafatiwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Shyara mu Kagari ka Kabagugu mu Mudugudu wa Kabagugu itwaye ibiti by’umushikiri cyangwa se Kabaruka bitemewe kugurishwa.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko iyo modoka ifite ibiyiranga nomero RAA 093 E yafashwe mu ijoro ryo kuwa 11/11/2014 rishyira kuwa 12/11/2014 saa saba n’iminota 20.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyara, Rurangirwa Fred atangaza ko abari bayitwaye batabashije kumenyekana kuko bahise biruka maze bigorana kubamenya.

Yagize ati “ babonye hari imodoka ibakurikiye icanye amatara kuko hari mu ijoro maze babonye igiye kubageraho bahita bayivamo barayita bahita biruka. Ubu bakaba barimo gushakishwa hifashishijwe abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze”.

IYi modoka yaraye ifashwe itwaye ibiti by'Umushikiri uwari uyitwaye aratoroka.
IYi modoka yaraye ifashwe itwaye ibiti by’Umushikiri uwari uyitwaye aratoroka.

Rurangirwa asaba abaturage gutanga amakuru mu bayobozi nihagira ubona umuntu bakeka cyangwa batazi kugira ngo hamenyekane abari bayirimo.

Ati “ibi biti ntibyemewe kwangizwa kuko ubifatanywe ahanwa n’amategeko y’uwangiza ibidukikije. Amategeko arahari kandi azabahana bikomeye”.

Hari hashize iminsi igera kuri itanu indi modoka nayo ifatiwe mu murenge wa Ntarama itwaye ibi biti nabwo umushoferi aratoroka, n’ubu akaba ataraboneka.

Iyi modoka yahise ijya gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha mu gihe hagishakishwa ba nyirayo.

Ibiti by’umushiikiri cyangwa se Kabaruka bijyanwa mu gihugu cy’u Bugande aho bivanwa bijyanwa mu gihugu cy’u Buhinde gukorwamo imibavu n’amavuta.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka