Batoye uruhinja rwahotorewe mu murima
Abaturage bo mu Murenge wa Mahama muri Kirehe batoraguye uruhinja mu murima ruvirirana amaraso mu mazuru, ariko rupfira kwa muganga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ugushyingo 2015, nibwo aba baturage batoragoye uru ruhinja mu Kagali ka Saruhembe mu murima w’ibishyimbo bigaragara ko rwanizwe, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali Mutabaruka Venant.
Avuga ko uwamutaye yabanje kumuniga kuko yari ameze nabi umubiri wose wuzuye ibikomere. Yagize ati “Bishoboka ko byakozwe n’umukobwa, kuko mbere yo kumuta yabanje kumunigagura. Twamugezeho yuzuye ibisebe umubiri wose ava amaraso mu kanwa no mu mazuru ariko agifite akuka.”

Mutabaruka akomeza avuga ko bahise bamugeza ku kigo nderabuzima cya Mahama bamushyira mu byuma bimufasha kugarura ubuzima. Babonye akomeje kuremba bamwohereza mu bitaro bya Kirehe, ariko bikomeza kwanga ashiramo umwuka.
Yavuze ko bafatanyije na Polisi bakomeje gushakisha uwaba yakoze ubwo bugome bagerageza no kugera ku bakobwa bose bakeka ko batwite basanga nta kibazo bafite.
Yasabye abaturage kujya birinda kwangiza ikiremwamuntu batanga amakuru igihe cyose babonye ko hari icyatera ibibazo.
Ati “Abaturage bakwiye kujya batanga amakuru ku bantu babona bafite ibibazo. Abakunze kwica abana usanga ari abakobwa baba batwaye inda zitateguwe, abantu nkabo dukwiye kujya tubamenya tukababa hafi n’abajyanama b’ubuzima bakadufasha kuko baba babakurikirana umunsi ku wundi.”
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
twizeye police yacu :uyu muntu afatwe kandi ntazafungwe bazamushyire mu ruhame aterwe amabuye
ehee ariko njye mbona igikwiriye abakora ibyaha nkibyo bakwiriye urupfu kigirango abantu bibabere isomo. ibihano abenshi babiciye amazi cyane
Birarababaje kuba hari abantu batakigira nubumuntu, uyu mubyeyi w’uyu mwana agomba gutabwa muri yombi akisobanura impamvu yamuteye uriya mutima mubi wo kwihekura. Mbega umubyeyi gito, police nidufashe gufata uyu mugome utagira umutima.
Bantu mugifite umutima nkuyu, w’ubugizi bwa nabi. Ntamahoro mufite nkuru ruhinja rwinzirakaregane rwazize iki ubwo azafatwa amategeko azubahirizwe kandi bihe isomo abandi bantu.
Birababaje cyane. Uwo muntu wakoze ibyo ashakishwe ahanwe byintanga rugero
Uwakoze Ayomahano Ashakirwe Hafi By,umwihariko Bagenzure Abari Batwite Ndetse Abayobozi Butugali Twuwo Murenge Igisubizo Kiri Mumaboko Yabo
Birababaje biteye n’Agahinda
kuki mubyo leta ishyira imbere idaha ubushobozi police bwo kuzana ibyuma byabugenewe bikoresha bapima ADN nkuwo rwose yagobye kuba yafashwe
Birakabije Rwose Uwo Muntu Akwiye Gushakishwa Kuko Biteye Ubwoba.