Batanu bafashwe bajya kwiba umwe ahasiga ubuzima

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yakomye mu nkokora abagabo batanu bivugwa ko bari mu mugambi wo kwiba umwe ahasiga ubuzima.

Ku mugoroba wo ku wa 19 Mata 2016, abagabo batandatu bayobowe n’uwitwa Mupenzi Theoneste baguwe gitumo na Polisi y’u Rwanda mu kabari kitwa Snack Bar Macampagne gaherereye i Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi bategura ibikorwa byo kwiba uwitwa Kanyange Chafi.

Uwitwa Mupenzi ashatse kurasa inzego z’umutekano ziramutanga ziramurasa ahita yitaba Imana.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, ACP Mutenzinare Bertin, avuga ko bashoboye guta muri yombi abo bagabo basanzwe bakora ibikorwa byo kwiba no kwambura hakoreshejwe intwaro, ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru.

Umuhoza Clementine, umwe mu baturage bavuga ko bibweho n’abo bajura, avuga ko baheruka kumwambura miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

ACP Mutenzinare Bertin, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko batazihanganira uwo ari we wese ushaka guhungabanya umutekano w’abaturage n’ibyabo, agasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka