Bane barimo n’umukuru w’umudugudu bahitanywe n’inkangu

Imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa 02 Gicurasi 2016 mu mirenge ya Rwankuba na Twumba y’Akarere ka Karongi yahitanye bane barimo n’umukuru w’umudugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukashema Drocelle, yadutangarije ko izi nkangu zatewe n’imvura yaguye ari nyinshi.

Yavuze ko mu Murenge wa Twumba, Akagari ka Rutabi, umusozi wasadutse uhirika inzu y’uwitwa Ntakirutimana John, igwira umugore we Mukankundiye Marie n’abana be babiri ari bo Mushimiyimana Emmanuel w’imyaka 6 n’Uwimana Jean w’imwaka n’igice bahita bapfa.
Uretse abo bapfuye, muri urwo rugo ngo hapfuye kandi ihene 2, ingurube 1 n’inkoko 6.

Yakomeje avuga ko uwitwa Nzimurinda wari umukuru w’umudugdu mu Mureneg wa Mutuntu, ubwo yari ageze mu Kagari ka Nyakamira mu Murenge wa Rwankuba ari kumwe n’umuhungu we mu muhanda bavuye mu bukwe yagwiriwe n’igikuku agahita apfa.

Nzabarinda Donat, umuhungu wa nyakwigendera bari bavanye mu bukwe we yarakomeretse ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Musango.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukashema Drocelle, yaboneyeho asaba abaturage kunoza imiturire bakirinda impanuka zikomoka ku biza.

Ati “Hari gihe umuntu yubaka inzu ariko ugasanga nta fondasiyo (umusingi) ikomeye y’amabuye abanje kubaka, amazi yaza agahita acamo. Twajyaga tugira ibisenge biguruka, ariko twabakanguriye kubizirika, none byahereye hasi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yooo bihangane nimba haruwatashye tumusabiye iruhuko ridashira

Uwamahoro divine yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka