Bamusabiye gusubira mu buroko ashinjwa gutema abandi bantu bane

Abaturage bo mu kagari Nyagahinga ko mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera basabye ubuyobozi ko umugabo witwa Ndabagoragora Jean Bosco asubizwa mu buroko kuko yafunguwe ku buryo budasonutse kandi yaratemye umugore we ndetse n’abandi bantu bane ariko ntibapfa.

Abo baturage babisabye ubuyobozi tariki 08/01/2012 ubwo bari bari mu muhango wo gushyingura undi umugore witwa Nyiranganizi Joyce uherutse kwivuganwa n’umugabo we.

Abaturage bo mu mudugudu wa Nyagahinga, Ndabagoragora akomokamo, bavuga ko yafunguwe ku buryo budasobanutse kandi yari yarafunzwe kubera ko yafashe umupanga maze agatema umugore we witwa Uwineza Daphrose kugeza ubu ukiri mu bitaro bya Ruhengeri atarakira.

Abo baturage kandi bavuga ko usibye gutema umugore we ngo mu gihe gishize yatemye n’abandi bantu bagera kuri bane ariko ntibapfa. Abo bantu barimo umwana we, umuhungu we, ise umubyara ndetse n’umwana yasanze ari gukura ibirayi mu murima we.

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyagahinga, Nemeyabahizi Leonard, avuga ko Ndabagoragora yasubijwe mu buroko kuri stasiyo ya polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika hakaba hagiye gukurikira ho kumukorera dosiye.
Abaturage bandikiye polisi bayereka impamvu Ndabagoragora agomba gukurikiranwa n’amategeko.

Yamutemye amuziza inyama

Mbere Ndabagoragora yari yarafunzwe aregwa ko tariki 24/12/2011 yatemye umugore we ku kaguru amuziza inyama. Ubwo Ndabagoragora yajyaga guhaha inyama hari undi muntu wamutumye ngo nawe amugurire ariko azigejeje mu rugo umugore aziteka zose kuko atari azi ko harimo iz’undi muntu.

Nemeyabahizi avuga ko Ndabagoragora yaje gusanga umugore we inyama yazitetse zose nibwo yahitaga amubwira ko agomba kumuha amafaranga aguze inyama z’abandi. Ngo umugore yarayazanye maze uwo mugabo ahita afata umupanga amutema ku kaguru, bahita bamujyana kwa muganga.

Kuri Noheli uwo mugabo bahise bamushyira mu buroko kuri statiyo ya Polisi ya Gahunga. Nyuma baje kumwimura bamujyana mu buroko bwo ku rukiko rwa Gahunga ruherereye mu murenge wa Gahunga ho muri Burera.

Tariki ya 02/01/2012 Ndabagoragora baramufunguye maze abaturage birabatangaza, akaba ari yo mpamvu basabye ubuyobozi kumusubizamo.

Inzego zishinzwe umutekano muri ako gace ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika ngo ntibari bazi ko uwo mugabo yafunguwe. Ubwo buyobozi ni bwo bwahise buta muri yombi Ndabagoragora maze asubizwa mu buroko.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka