Bamubeshye ko bamuboneye akazi i Kigali bashaka kumwiba

Muri iki gihe hari abatekamutwe bakoresha ikoranabunga rya telefone bakabeshya abantu ko bababoneye akazi gahemba amafaranga menshi kugira ngo babone uko babarya amafaranga cyangwa se babiba amatelefone.

Francine wo mu karere ka Muhanga bamutwaye telefone ye n’amafaranga bihumbi 10 bamubwira ko bamuboneye akazi. Francine utashatse ko umwirondoro we ujya ahagaragara wose, tariki 14/04/2012 yabonye ubutumwa bugufi buturutse kuri nomero y’inshuti ye yitwa Noella amubwira ko yabonye akazi kandi ko aho yakabonye hakiri undi mwanya.

Ubutumwa yamwohoreje bwagiraga buti “bite, Franci, hamagara aka kanya kuri 0786039418 ni Directeur w’umushinga hariyo akazi nanjye yakampaye akeneye undi ndi ku Gisozi, Pfone nta muriro gira vuba”. Yamubyiye ko azajya ahembwa ibihumbi 280 maze amuha izo nimero zindi agomba guhamagara amubwira ko telefone ye yashizemo umuriro.

Akimara kubona ubwo butumwa, Francine yahise asaba uruhushya aho akora maze arajyenda .Abo yagombaga kubonana nabo yabasanze ku giti cy’inyoni bari mu modoka batangira kumubaza niba afite ibyangombwa byose birimo diploma iriho umukono wa notaire na photocopie y’indamgamuntu.

Francine ati: “namubwiye ko mbifite mu rugo, ambaza iwacu aho ariho ndahamubwira, ahita ambwira ngo ninjye gufotoza indangamuntu ariko arambwira ngo nimuhe telefoni ahamagare ubaha akazi kuko iye yagize ikibazo ndayimuha njya gufotoza ngarutse nsanga yagiye na telefoni yanjye”.

Telefone ya Noella nayo bari bayibye. Ubutumwa bwoherejwe n’abo batekamutwe bakoresheje telephone ya Noella nayo bari bibye.

Umubare munini w’ababona ubwo butumwa ni gitsinagore. Ubu butumwa bwaje no kohererezwa umwe mu bakoranaga n’uyu wambuwe telefone, ariko buza buturutse ku zindi nimero adasanzwe azi.

Twagerageje guhamagara zimwe muri nomero bakoresha ariko ntihagira nimwe ibasha gucamo.

Abohererejwe ubutumwa babubonye mu gihe kitarenze amasaha atatu umwe amaze kwamburwa telefone ye.

Uwambuwe telefone yahise yaka indi simcard, ibi bita gukoresha sim swap muri MTN bituma abatwaye sim card na telefone ye batongera kubona abantu afiteho.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka