Babiri bakurikiranweho gukorera abandi ibizami by’impushya zo gutwara ibinyabiziga

Hagumakubana Jean Bosco w’imyaka 36 na Kwizera Jovens w’imyaka 20, batawe muri yombi bagerageza gukorera abandi ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.

Hari kuri uyu wa 15 Mata 2016 ubwo hakorwaga ibizamini mu Karere ka Kayonza, maze abapolisi bakavumbura ko amafoto abo bagabo babiri bakoreshaga atari ayabo.

Abatawe muri yombi bagerageza gukorera abandi ibizamini by'impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Abatawe muri yombi bagerageza gukorera abandi ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Bombi ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera , aho kuri uyu wa 15 Mata beretswe itangazamakuru.

Havugimana uvuka mu Karere ka Rulindo ariko akaba aba mu Mujyi wa Kigali kuri ubu, umaze gufatwa bwa kabiri kuri iki cyaha, avuga ko yafashwe akorera uwari ubyemerewe witwa Nkurunziza Pascal wari wamwemereye amafaranga ibihumbi 30.

Kwizera we yemera ko yahawe amafaranga ibihumbi 10,000 n’uwitwa Nzamurambaho Emmanuel kugirango amukorere.

Aba bagabo bashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni 3 baramutse bahamwe n’icyaha nk’uko bigenwa n’ingingo ya 612 n’iya 613 zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda dore ko icyaha baregwa ari icy’impapuro mpimbano.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, avuga ko amakosa nk’aya ashobora gutuma habaho impanuka kuko ababona impushya muri ubu buryo mu by’ukuri nta bumenyi bwo gutwara ibinyabiziga baba bafite.

Akomeza agira inama abashaka gukoresha ubu buryo ngo babone izo mpushya kubireka kuko hafashwe ingamba zo kubatahura no kubafata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka