Ari mu maboko ya polisi kubera gukoresha ibiyobyabwenge

Kuri sitasiyo ya police mu karere ka Nyamagabe hafungiye umusore witwa Nyandwi Pangarasi azira gukoresha ibiyobyabwenge. Nyandwi Pangarasi yafashwe n’inzego z’ibanze zo mu kagari ka Manwari mu murenge wa Mbazi ku bufatanye n’inzego z’umutekano, ubwo bari mu gikorwa cyo gusaka ibintu by’umucuruzi wari wibwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Manwari, Gasigwa Celestin, avuga ko mu mpera z’icyi cyumweru dushoje ubwo bari mu girwa cyo gushakisha ibicuruzwa bya Murwanashyaka Bosco wari wibwe, bageze ku nzu y’uyu musore bahasanga ibiro by’urumogi bigera kuri 20.

Gasigwa avuga ko urumogi rugaragara muri aka gace kabo rukunze guturuka mu Gasarenda hafi y’ishyamba rya Nyungwe. Icyakora ngo bakomeje gufata ingamba zikomeye kugirango bahangane n’iri kwirakwizwa ry’urumogi.

Twagerageje kuvugana n’inzego z’umutekano mu karere ka Nyamagabe ariko ntibyadukundira.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka