Ari mu maboko ya polisi akekwaho gufasha umukobwa gukuramo inda

Akimana Jean Claude wo mu karere ka Bugesera ari mu maboko ya polisi akekwaho gufasha umukobwa w’umunyeshuri wo mu ishuri ryisumbuye gukuramo inda. Akimana avuga ko atamukuyemo inda ngo ahubwo yamuvuraga indwara yo kuva amaraso.

Nyiri ugukurwamo inda arabyemera akabisabira imbabazi akavuga ko yabihatiwe n’umusore washakaga kuzamurongora kuko ngo inda yari atwite itari iye.

Mu ijoro rya tariki 02/06/2012, abashinzwe umutekano bagiye kwa Akimana Jean Claude mu mudugudu wa Rwankeri mu kagari ka Nyagihunika mu murenge wa Musenyi bamusangana umukobwa kandi atari yaramenyesheje ubuyobozi bw’umudugudu ko afite umushyitsi ndetse bamusangana imiti yamuhaga; nk’uko bitangazwa na Local Defence Rucyahana Théogene.

Ubwo Akimana yari agejejwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata ku karere ka Bugesera yavuze ko atigeze ashaka gukuriramo inda uwo mukobwa, ahubwo ngo ni abandi bantu bamumuhaye ngo abafashe kumuha imiti kuko ngo yari afite ikibazo cy’imihango idashira. Akimana yigeze kwiga iby’ubuganga ariko yahagaritse amashuri.

Uwo mukobwa ariko we yemeza ko yajyanywe kwa Akimana Jean Claude gukurwamo inda kuko yari amaze kubihatirwa n’umusore wendaga kuzamurongora akajya amubwira ko atazamurongora atwite inda y’undi.

Iyo nda yari atwite ngo agereranyije yari ifite nk’ukwezi n’igice. Ngo akimara guhabwa imiti y’ibinini nta mpinduka yahise yumva mu mubiri we, hanyuma ngo yaje guterwa urushinge atangira kuva amaraso nk’uri mu mihango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi, Murwanashya Oscar, yavuze ko Akimana yari asanzwe akekwaho ibyo bikorwa ariko yari ataratahurwa. Ashima abaturage n’inzego bafatanya kuko bamaze kumenya kwicungira umutekano no gutahura abakekwaho ibyaha hifashishijwe uburyo bw’ijisho ry’umuturage.

Akimana afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu gihe bagitegereje kumushyikiriza inkiko, aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka 5 kugeza kuri 15.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umutoni yanditse ku itariki ya: 12-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka