Amaze amezi 6 ategereje ko umugore we wamutaye azagaruka

Dusabimana Emmanuel utuye mu mudugudu wa Kimpongo mu kagari ka Muyira, umurenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro, afite ikibazo cy’umugore bashakanye byemewe n’amategeko, ariko uwo mugore akaba amaze amezi atandatu yarasize umugabo we mu rugo akajya kwibera mu wundi murenge.

Dusabimana avuga ko uwo mugore we bari bamaranye imyaka ine babana yadukanye ingeso yo kugenda akirirwa mu kabari, rimwe na rimwe umugabo ntamenye n’aho umugore we yaraye.

Umugabo ngo yajyaga kureba umugore we mu kabari, yamubwira ngo batahe intambara ikarota. Dusabimana ngo yahoraga ageza ikibazo cy’umugore we ku mukuru w’umudugudu akaza akabijyamo, akamuhana, ariko aho kugira ngo atuze, yite no ku rugo rwe, ahubwo akarushaho kwitwara nabi.

Hari igihe umugore ngo yigeze kugenda amara icyumweru ahandi hantu abana n’undi mugabo, icyumweru gishize aragaruka. Agarutse, Dusabimana yabuze uko abigenza, abona atakwirukana umugore ngo asigare arera abana wenyine azabishobore, abaturanyi n’umuryango w’umugabo baraza barabunga, umugore agaruka mu rugo.

Dusabimana yagejeje ikibazo cye ku rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'uburinganire bw'umugabo n'umugore.
Dusabimana yagejeje ikibazo cye ku rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore.

Umugore ngo yakomeje kwitwara nabi, akajya agenda akamara icyumweru umugabo atazi aho yagiye, noneho umugabo abwira umugore ko azamusigira urugo n’abana be akigendera.

Umugore na we yahise abwira Dusabimana ko aho kugira ngo azamusige muri urwo rugo, ahubwo ko umugore ari we uzahasiga umugabo n’abana be akigendera.

Umugore yarigendeye nk’uko yabivugaga akaba amaze amezi atandatu yibera mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro. Umugore ngo yajyanye n’abana bose abatesha ishuri, usibye umwana umwe wasigaranye n’umugabo.

Ubwo abakozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo (GMO) bari basuye abaturage bo mu murenge wa Manihira tariki 16/01/2014 kugira ngo baganire ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Dusabemungu na we yasobanuye ikibazo afitanye n’umugore nuko asoza abaza ati “mbese ko twasezeranye byemewe n’amategeko, amezi atandatu akaba ashize umugore yaragiye, ataragaruka, akaba yaratesheje abana ishuri, nakora iki hagati aho?”

Mu bisubizo yahawe n’abari aho barimo n’abanyamategeko, bamubwiye ko nta butane bashobora guhabwa kuko ubutane buhabwa umugabo n’umugore (iyo umwe abyifuza) bamaze amezi cumi n’abiri batabana kandi barashakanye byemewe n’amategeko. Kuba umugore wa Dusabimana amaze amezi atandatu gusa yaramutaye ngo ntabwo bihagije kuko bagifitanye amasezerano y’ubushyingirwe hagati yabo.

Abajyanama mu by'amategeko bemereye kuzafasha Dusabimana mu kibazo afitanye n'umugore we.
Abajyanama mu by’amategeko bemereye kuzafasha Dusabimana mu kibazo afitanye n’umugore we.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’uburere bw’abana umugore yatwaye akabatesha ishuri, Dusabimana yagiriwe inama yo kuzashaka umwanya akagera ku biro ahatangirwa ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Rutsiro, bakamuha ubutumire ashyira umugore we, kugira ngo bombi bazagaruke, abajyanama mu by’amategeko babasobanurire ko abana bagomba kurerwa n’ababyeyi bombi. Icyo gihe umugore ngo natabyemera, ababishinzwe bazareba undi mwanzuro bazafata.

Kuba umugore yaratwaye abana ngo hashobora kuba harimo amakosa yakoze yo kubuza abana uburenganzira bwo kurerwa n’ababyeyi bombi.

Ku cyifuzo cya Dusabimana cy’uko abana bagaruka mu rugo bagasubira ku ishuri, abanyamategeko bavuze ko ababishinzwe hari amategeko bazabanza gusuzuma bakabona kubifatira umwanzuro, dore ko ngo umwana utarageza ku myaka irindwi atemerewe gutandukanywa na nyina.

Mu gihe iyo myaka yarenze, umwana ngo ni we uhitamo hagati y’ababyeyi be uwo ashaka kubana na we.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ko Atanga Umuti Akubaka Ingo Zasenyutse Urwawe Rusenyuka Rute?

Eva yanditse ku itariki ya: 20-07-2017  →  Musubize

njya nibaza niba nta kuntu ibibazo nkibyo byajya bivugirwa ahiherereye, ntekereza ko ari umurage mubi kubana bavuka muri uwo muryango, kumva bazakura bumva cg basoma inkuru nkizi kubabyeyi babo, LETA ntacyo yakora ngo iprotege izo nzirakarengane z’abana!!!

alias yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

Inkoko yarahaye mu gasozi bucya yabaye inkware. uwo nta mugore ukimurima ni biri out! Murengere abo bana gusa.

rushingubone yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

amstegeko mboneza mubano murwanda akwiye gusubirwamo akarebana ubushishozi bwimibanire yabashakanye kuko ataribyo abantu baramarana kubere numuco twakuriyemo cyane kubagabo yo guceceka ngo batazanseka bikagezaho abantu bicana.( amategeko asubirwemo )

mikwege yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

ariko rero hari itegeko kandi rifite ibyo riteganya iyo umwe mubashakanye ataye urugo kugihe runaka

petero yanditse ku itariki ya: 19-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka