Amajyaruguru: Bahagurukiye ibiyobyabwenge muri iki cyumweru cya Community Policing
Ubwo hatangizwaga icyumweru cya Community Policing tariki 12/02/2013, uturere dutandukanye tugize intara y’Amajyaruguru twakoze igikorwa cyo gukwika no kumena ibiyobyabwenge byafashwe ndetse bikorerwa imbere y’abaturage mu rwego rwo kubakangurira ububi bwabyo.
Gicumbi: Hamenywe litiro 55 za Kanyanga n’amapaki 252 ya Chief Waragi
Imbere y’abayobozi b’umurenge wa Byumba, n’inzego zibanze, hamwe n’abanyeshuri ba G.S E A R Byumba hamwe n’abarezi babo, hamenwe litiro 55 z’inzoga itemewe ya Kanyanga ndetse n’amapaki 252 y’inzoga nayo itemewe ya chief waragi.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yasabye abatuye ako karere ko buri wese agomba kuba ijisho ry’umuturanyi mu guhashya ibyaha ibyo aribyo byose.
Ati “ndabasaba gutanga amakuru y’abacuruza ibiyobyabwenge, ababinywa ndetse n’abakora ibikorwa bibi bihungabanya umutekano w’abaturage”.

Umuntu unywa cyangwa agacuruza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo cyo kuva ku mwaka umwe ukagera kuri itanu ndetse agatanga amande angana n’ibihumbi 500; nk’uko byasobanuwe n’umushinjacyaha kuri Parike ya Gicumbi, Ndizeye Yves.
Rumwe mu rubyiruko rwatangaje ko nubwo hari rumwe muri bo rukoresha ibiyobyabwenge rugiye kubashishikariza kubireka nyuma yo gusobanukirwa ibibi byabyo.
Rulindo: Batwitse urumogi bamena na kanyanga bifite agaciro ka miliyoni eshatu n’igice
Mu karere ka Rulindo ho bamennye litiro 121 za kanyanga, chief waragi iduzeni 182, suzi iduzeni 30 ndetse bana twika ibiro 392 by’urumogi byose bifite agaciro k’amafaranga hafi miliyoni eshatu n’igice.

Icyo gikorwa cyabereye mu murenge wa Shyorongi imbere y’imbaga yiganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri mu rwego rwo kubashishikariza kutishora mu biyobyabwenge , babumvisha ububi bwabyo; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rulindo yabivuze.
Muri iki cyumweru kandi hateganijwe ibikorwa bitandukanye, byinshi bijyanye no kurushaho kwicungira umutekano, barwanya ibiyobyabwenge kuko ari byo biza ku isonga mu guhungabanya umutekano.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo, Supt Ntaganda Johnson, yashimye cyane ubufatanye mu nzego zitandukanye n’abaturage, ngo kuko ibyinshi mu byatwitswe byafashwe ku bufatanye.
Yabasabye gukomeza gukorana neza n’ubuyobozi hamwe na Polisi , muri gahunda yo gukomeza kwicungira umutekano.
Burera: Bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro gasatira miliyoni eshatu
Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi 818 n’amafaranga 800, mu mafaranga y’u Rwanda, nibyo byamenwe imbere y’abaturage mu murenge wa Kivuye, mu karere ka Burera, mu rwego gukomeza gukangurira abanyaburera kwitandukanya nabyo.
Muri uwo muhango wabaye tariki 12/02/2013, muri gahunda y’icyumweru cyahariwe Community Policing mu Rwanda (guhuza abaturage na Polisi), bamennye litiro 924 za kanyanga, urumogi ibiro 32 n’amaduzeni icyenda ya Chief Waragi.

Ibyo biyobyabwenge byose byafatiwe mu mirenge yo mu karere ka Burera ihana imbibi n’igihugu cya Uganda. Iyo mirenge ni Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye na Bungwe.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera isaba Abanyakivuye ndetse n’Abanyaburera muri rusange kureka ibiyobyabwenge kuko ababijyamo nta zindi nyungu bakurano uretse kubinywa bagata ubwenge maze bagahungabanya umutekano, barwana kuburyo badatinya no kuba bakwica umuntu.
Abajya mu biyobyabwenge bibasigira ubukene kuko ujya kubinywa amafaranga yose yagatunze umuryango niho ayamarira. Ubicuruza nawe iyo afashwe arabyamburwa bityo amafaranga yari yarabishoye mo akayahomba, ndetse nawe agafungwa umuryango we ugasigara mu bukene.

Iyo polisi ikomeza isaba abo baturage kuyigezaho amakuru y’ababa bacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo batabwe muri yombi. Abo baturage bahawe nimero ya telefone ihamagarwa ho ku buntu bazajya bitabaza, yashyizwe ho n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera. Iyo nimero ni 4139 ku itumanaho rya MTN kuri MTN.
Icymweru cyahariwe Community Policing mu Rwanda cyatangiye tariki 11/01/2013 kizageza tariki ya 17/02/2013.
Ernestine Musanabera na Hortense Munyantore na Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|