Amajyaruguru: Abitwaje intwaro bishe abantu 8 abandi 18 barakomereka

Mu ijoro ryo ku itariki 04 rishyira tariki 05 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi biganjemo abitwaje intwaro gakondo bateye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bica abaturage, abandi barabakomeretsa.

Ubu bwicanyi bwabereye mu Karere ka Musanze (kari mu ibara ry'umutuku) mu Ntara y'Amajyaruguru
Ubu bwicanyi bwabereye mu Karere ka Musanze (kari mu ibara ry’umutuku) mu Ntara y’Amajyaruguru

Itangazo Polisi y’u Rwanda yageneye abanyamakuru rivuga ko aba bagizi ba nabi bishe abaturage umunani barimo batandatu bicishijwe intwaro gakondo n’abandi babiri barashwe amasasu.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, rivuga ko abo bagizi ba nabi bakomerekeje abandi bantu 18 bajyanwa mu bitaro aho barimo kwitabwaho n’abaganga.

Inzego z’umutekano zihutiye gutabara no guhumuriza abaturage mu gihe aba bagizi ba nabi bakomeje gushakishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ni byo nixhakishwe kd abanyarwanda umutekano niwose

twumvikane patrick yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Abobajyizibanabi nibashacyishwe ninzegozumutekano bafatwe kuko ntibikwiye guhungabanya umutekano wu rwanda

Maniraguha Janvie yanditse ku itariki ya: 5-10-2019  →  Musubize

police yacu twemera ikomeze ishakishe abobagizi banabi bafatirwe ibihano bikwiye abanzi bibyiza nkabo!

Turimukaga Adalbert yanditse ku itariki ya: 5-10-2019  →  Musubize

abobagizibanabi bakurikiranwe twihanganishize ababuze ababo

ni irafasha jabosco yanditse ku itariki ya: 5-10-2019  →  Musubize

War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

hitimana yanditse ku itariki ya: 5-10-2019  →  Musubize

twihanganishije iryango yababuze ababo kdi twizeye abasorebacu kobarahashya abobagizi banabi

umuhire j yanditse ku itariki ya: 5-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka