Amafoto+Video: Imodoka itwara ibinyobwa yakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020, ikamyo nini itwara ibinyobwa by’uruganda rwa BRALIRWA yakoze impanuka, umuntu umwe wunganira umushoferi (kigingi) ahita ahasiga ubuzima.

Iyo mpanuka yabereye ahitwa Sonatube, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Iyo modoka yari itwaye amacupa gusa nta binyobwa byari birimo.
Ababonye iyo mpanuka iba bavuze ko igikamyo gitwara ibinyobwa bya Bralirwa cyataye umuhanda mu masangano y’imihanda (rond point) ahitwa kuri Sonatube, hanyuma kigahita kihirika.
Bavuga ko Polisi y’u Rwanda yahise itabara, kuko umushoferi ndetse n’umwunganira mu kazi bari bahezemo, ikagerageza kubakuramo.
Umushoferi w’iyi modoka we yabashije kuvamo ari muzima ariko yakomeretse bidakabije, naho umwunganira we ahita apfa.



Reba mu mashusho (Video) uko byari byifashe ahabereye iyo mpanuka
Amafoto + Video: Richard Kwizera
Ohereza igitekerezo
|
Oh,bralirwa igenzure ibinyabiziga byayo bishobokeko yaba yabuze feri kuko sonatube si ahantu habi cyane.umuryango wa kigingi wihangane.
Uwo kigingi imana imwakire mubayo ni petie frere
Uwo kigingi imana imwakire mubayo ni petie frere
bishobore kuba abashoferi ba BRARIRWA hari uko baba basinze wenda impanuka bakora ntabwo ziba zisobanutse . umukoresha mwiza iyo abonye habaye impanuka mu kazi ke agora ibishoboka brosce ntibizongere kwongerera amahugurwa abakozi bawe kwirinda impanuka ni bindi byago byateza impanuka. nimba habayeho impanuka 1-2-3 amakosa akenshi aba ari ayumukoresha neo ku mpanuka ihitana ubuntu yo iba ari ikibazo gikomeye.