Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umwana agahinduka intere

Murebwayire Rehema wo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange, kuva tariki 03/02/2012, akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umwana, akamukubita kugeza ubwo abaye intere.

Uwo mwana wakubiswe, Ngendahimana Didier, ubu aryariye mu kigo nderabuzima cya Mukarange. Avuga ko Murebwayire ariwe wamukubise.

Murebwayire ntiyemera ko yakubise uyu mwana, ahubwo avuga ko uyu mwana yananiranye kuko akunda kuba atari mu rugo yagiye kuzerera, ndetse akaniba ibintu by’abandi.

Ibi ni byo bituma Murebwayire avuga ko uyu mwana ashobora kuba yakubiswe n’abandi bantu, kuko ngo na tariki 02/02/2012 hari abantu bo mu karere ka Rwamagana baje kumuregera uyu mwana bavuga ko yabibye icyuma gicurangishwa indirimbo [lecteur CD].

Icyo gihe ngo Murebwayire yahise aryama bucya azindukira mu isoko nuko ngo aza gutungurwa no kubona atawe muri yombi akajya gufungwa.

Ubwo twamusangaga aho aryariye, uyu mwana w’imyaka icyenda yongeye gushimangira ko ari Murebwayire wamukubise. Mu ijwi ridasohoka neza rivanze n’ikiniga, uyu mwana yagize ati “Niwe wankubise kubera ko nari nagiye ku kibuga ahari hateraniye abantu bibuka intwari z’u Rwanda”.

Ngendahimana aho arwariye mu bitaro.
Ngendahimana aho arwariye mu bitaro.

Uyu mwana avuga ko Murebwayire yamukubise inkoni nyinshi zikamubyimbisha amaboko n’amaguru ku buryo atabashaga kugenda. Cyakora ku gitanda cyo kwa muganga aho arwariye, ubona ko bimwe mu bice by’umubiri we bikibyimbye kubera inkoni yakubiswe.

Umukecuru uturanye na Murebwayire avuga ko bitoroshye kumva icyateye Murebwayire gukubita uwo mwana, dore ko ngo yari yaranze kuba ahandi hantu mu baturanyi uretse kwa Murebwayire.

Murebwayire avuga ko yavanye uyu mwana mu muhanda akamujyana iwe kugira ngo babane, we kugeza n’ubu akaba atsimbarara ko atari we wakubise umwana. Avuga ko bishoboka ko ari abantu bashatse kumuhemukira bamugerekaho ibyaha by’ihohoterwa yakoreye uwo mwana.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka