Afunzwe aregwa kwiba umwana akajya kumugurisha muri Uganda
Umugore witwa Uwikunda Beatrice uvuka mu Rwanda ariko washatse muri Uganda yafatiwe muri Uganda, mu gitondo cya tariki 09/07/2012 aregwa kwiba umwana w’amezi atanu mu Rwanda akamujyana muri Uganda kumugurisha.
Uwikunda wafatiwe ahitwa Cyahafi, mu gasantere ka Gisenyi mu karere ka Kisoro afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse.
Uyu mugore wiyemerera icyaha avuga ko yari yatumwe na mukeba we witwa Nyirabahurura, babana mu rugo muri Uganda ku mugabo we, kugira ngo namuzanira uwo mwana azabashe kugira amahoro mu muryango, kuko bari bafitanye amakimbirane kuva kera.
Uwo mukeba we yamubwiraga ko uwo mwana bazamujyana ahandi hantu akeka ko ariho yari kumugurishiriza. Agira ati “…arambwira ati genda urebe agace wazanamo uwo mwana…aho uziba, uzajye kwiba umwana mu Rwanda iwanyu kandi ntuzibe umwana uvuga kandi ntuzazane n’uruhinja cyane”.

Uwikunda avuga ko mukeba we, usanzwe uri umuvuzi gakondo muri Uganda, yamuhaye n’umuti wo kwisiga kugira ngo naza kwiba umwana atazafatwa ariko ntabwo yawisize kubera kugira ubwoba akeka ko amubeshya.
Uwikunda yageze mu Rwanda tariki 08/07/2012 maze ajya mu rusengero rwa EAR Maya II ruri mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera. Urwo rusengero rwari rurimo abana benshi.
Yakiriwe mu rusengero avuga ko yitwa Uwamahoro Vestine. Muri urwo rusengero niho yaboneye akana gahetse uwo mwana yibye. Yahise abwira ako kana ngo bajyane kuvunjisha amafaranga yo gutura. Bageze muri butike yahise yaka ako kana uwo mwana ngo akaruhure, ahita anakagurira umugati n’icyayi mu rwego rwo kukarangaza.
Uwikunda yahise atega imodoka asubira muri Uganda, ageze yo, mu masaha y’umugoroba kuri icyo cyumweru, yahuye na mukeba we amubwira ko mbere yo kujyana uwo mwana aho hantu, bagomba kubanza kumwogosha, ngo kuko batari kumujyanayo afite umusatsi. Nyuma baje no gufata inkari z’uwo mwana bazishyira mu gacupa; nk’uko Uwikunda abyivugira.
Uwo mwana bagombaga kujya kumugurisha, aho hantu Uwikunda atazi izina, ku wa kabiri tariki 10/07/2012. Ntibyaje kubahira kuko mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 09/07/2012 Uwikunda yaje gutabwa muri yombi ku bufatanye bwa polisi yo mu Rwanda ndetse n’iyo muri Uganda.

Polisi yo muri Uganda ikimara gufata uwo mugore yahise imushyikiriza polisi y’u Rwanda ikorera ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda uri mu Cyanika. Umwana wibwe nawe ahita ashyikirizwa nyina wari uraho.
Nyirabahurura uregwa gutuma Uwikunda kwiba umwana mu Rwanda, ntabwo yemera icyaha. Ahubwo nawe ngo yagize uruhare mu gufatisha Uwikunda nk’uko bitangazwa n’abari bagiye muri Uganda kureba uwo mwana wibwe.
Nyiranzoga Venantie, nyina w’uwo mwana wari wibwe, ashimira abantu bose batumye yongera kubona umwana we, wari imfura ye ariko afite impungenge ko umusatsi bamwogoshe bashobora kuwumurogeramo.
Kayitsinga Faustin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, asaba ababyeyi kwirinda uburangare. Kuba Uwikunda yaribye uwo mwana byaturutse ku burangare bwa Nyiranzoga nk’uko abitangaza.Akomeza ashimira ubufatanye bwiza buri hagati y’abaturage ndetse y’ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse n’ubwa Uganda.
Uwikunda yavukiye mu karere ka Burera ahahoze ari komini Cyeru. Yari amaze imyaka icyenda muri Uganda aho yari yaragiye kwivuza kwa Nyirabahurura waje kuba mukeba we.
Kenshi abana baribwa mu Rwanda bakajya kugurishwa muri Uganda
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera baganiriye na Kigali Today bemeza ko muri ako gace abana bakunze kwibwa bakajya kugurishwa muri Uganda kugira ngo bakorehswe ibintu bitandukanye.
Ngo hari ababagura kugira ngo babarere kuko batabyara, hari ababagura kugira ngo nibamara gukura bazajye babakoresha imirimo itandukanye ariko ngo hari n’ababagura bakabajyana mu madayimoni ndetse n’amarozi by’aho muri Uganda.

Uwikunda yemeza ko ubwo yari ari kwa mukeba we, hari abandi bagore batatu yatumye abana mu Rwanda. Nawe yahoraga amutuma ariko akabyanga biza kubaviramo kugirana amakimbirane, Uwikunda aza gufungwa aregwa kurandura imyaka, ariko nyuma aza gufungurwa.
Akiva mu buroko nibwo yaje kwemerera mukeba we ko noneho azajya kwiba umwana mu Rwanda kugira ngo koko azagire amahoro. Mukeba we yari yamwemereye kuzamukiza mu gihe azaba amuzaniye uwo mwana; nk’uko Uwikunda abitangaza.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kunsobanurira, gusa nsubiye hahandi nsanga aribo bari bibeshye, none bashyizeho inkuru ivuguruza iyambere. Yewe murasobanutse koko.
@Kayitesi: Ntarujijo bagushyizemo kuko baguhaye inkuru mu buryo burambuye kandi busobanutse.
@Kigali Today: Mukomereze aho mukutugezaho amakuru meza kandi yo mu gihugu hose.
Courage!!
Mwaramutse? none se ko mudushyize murujijo? k’umuryango.com batubwiye ko uyu mugore yasize yiciye uriya mwana kuri ruriya rusengero hanyuma akajya Uganda akaba yafatiweyo akazanwa mu Rwanda. None mwe mutubwiye ko umwana ariho ndetse yashyikirijwe nyina. ubwose turamenya ibyukuri ari ibihe?