Afunzwe akurikiranweho ibiti bisaga 80 by’urumogi yahinze

Hategekimana Jean Pierre wo mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke afunzwe akurikiranweho ibiti 82 by’urumogi yahinze mu isambu ye.

Hategekimana w’imyaka 31 yafashwe ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 29 Mata 2016 ku makuru yari atanzwe n’abaturage ko ahinga urumogi.

Umugabo afunzwe ashinjwa guhinga urumogi.
Umugabo afunzwe ashinjwa guhinga urumogi.

Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Rwankuba mu Kagari ka Kamina, nyuma y’ayo makuru bwahageze busanga koko mu isambu y’uwo mugabo hahinzemo inyanya hanateyemo ibiti by’urumogi ahita ashyikirizwa Polisi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busengo, Gasasa Evergiste, avuga ko nubwo Hategekimana atitwaraga nabi, bigaragara ko ibyo yakoze yari yabiteguye kuko ibiti by’urumogi yafatanwe byari bihinze hagati bikikijwe n’inyanya.

Ati “Yarahinze n’akarima gafite nka metero zirindwi kuri eshatu, arangije ku mpande zose z’umurima ahingamo inyanya, urumva inyanya barazishingirira zikazamuka, hagati ahingamo ibyo biti kandi ni ku mukingo ufite nka metero esheshatu ku buryo uri munsi y’umukingo ntushobora kubibona.”

Hategekimana we, avuga ko ingemwe zo gutera yazikuye mu Mujyi wa Kigali akazitera agamije kuzabikuramo amafaranga.

Umuvugizi akaba n’Umugenzacyaha Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Gasasira Innocent, yemeza ko Hategekimana afunzwe akurikiranweho ibiti by’urumogi yafatanwe mu murima we.

Ati “Uwo mugabo bamufatanye ibiti 80 yarabihinze mu murima we hanyuma…ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyabingo kandi arabyemera. urumva n’ibiti byinshi yabihinze agamije kuzakuramo amafaranga ku buryo byari bitangiye no kwera bizana n’imbuto.”

Abaturage baragirwa inama yo kudashakira amakiriro mu biyobyabwenge ahubwo bakarushaho gukora bakiteza imbere, ariko batabishakiye mu byaha kuko bibaviramo gufungwa bikabagira ingaruka kuri ba nyir’ukubikora zo gutandukana n’imiryango yabo.”

Aramutse ahamwe n’iki cyaha, Hategekimana yahanwan’ ingingo ya 594 ivuga ko gucuruza, guhishira cyangwa se gutunda ibiyobyabwenge bihanishwa igihano kiva ku myaka itatu kugera kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni 5.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

cash ni danger kweli uko ni ukongera abasazi unasenya power of youth nahanwe bikaze nta

ahishakiye poitrine yanditse ku itariki ya: 25-05-2016  →  Musubize

eeeee arikubwo ruhinze munzu rurinze rugeraho ntabayobozi bagira ntanabaturanyise ahubwo nabahayobora bafite ikibazo mubabaze neza.

Uwamahoro divine yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Uyu atinyuka akaruhinga ntasanzwe, mugihe twahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge dufatanije na police niyo mpamvu dusabako ubutabera buzamugenera ibimukwiye.

Rucogoza yanditse ku itariki ya: 3-05-2016  →  Musubize

Abantu batanze amakuru y’uko uwo mugabo aruhinga bakoze neza.Twirinde ibiyobyabwenge kuko nta cyiza cyabyo.

Mike yanditse ku itariki ya: 3-05-2016  →  Musubize

urumogi rusigaye rugaburirwa inka zikabyibuha vuba bakazijyana ku isoko.
Ku buryo ikimasa cyarunyweye nyuma y’amezi atandatu cyagurwa 1000000

Danny yanditse ku itariki ya: 3-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka