Afunze azira kwiba miliyoni 12 akoresheje cheque mpimbano

Claude Uwintwali afungiye kuri Sitasiyo ya Nyamirambo akekwaho kugerageraza kwiba miliyoni 12.2 y’amafaranga y’u Rwanda kuri konti y’umucuruzi witwa Mugande iri muri Banki y’Abaturage ya Nyamirambo akoresheje cheque mpimbano.

Uwo mutekamutwe yabanje guhinduza nimero ya telefone (SIM swap) ya Mugande ayiha mugenzi we maze afata cheque mpimbano yanditseho amafaranga miliyoni 12.2 ayijyana kuri banki mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 26/02/2012 nk’aho ari nyiri konti uyimuhaye.

Ubwo umukozi wa banki yahamagaraga kugira ngo amenye niba nyiri konti ari we watanze uburenganzira bwo gusohora ayo mafaranga, wa mugenzi wa Uwintwali niwe witabye mu izina rya nyiri konti arabyemeza nuko amafaranga ava kuri konti ya Mugande bayashyira ku yindi konti yo muri iyo banki.

Ku bw’amahirwe, Mugande yaje kugera kuri banki ubwo Uwintwali yabikuza ayo mafaranga. Umukozi wa banki yaganiriye na Mugande nuko azakumubwira ko yabikuje amafaranga menshi. Umukozi wa banki yamubwiye ko hari umuntu yahaye uburenganzira bwo kubikuza amafaranga miliyoni 12.2, Mugande yarabihakanye. Abashinzwe umutekano wa banki bahise bata muri yombi wa muteka mutwe bahuruza polisi y’igihugu; tubikesha Polisi y’igihugu.

Uwintwali yajyanywe gufungirwa kuri station ya polisi i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Polisi ikomeje iperereza kugirango abari bafatanyije na Uwintwali bafatwe.

Umuvugizi wa Polisi Theos Badege arasaba abafite konti mu mabanki kurinda amakuru yazo na nimero za terefoni kuko abatekamutwe ari byo bakoresha. Yagize ati “Iki kintu cyabaye cyagombye kuburira abantu kurinda amakuru agendanye n’amafaranga yabo”.

Yongeraho ko Polisi izakomeza gukorana n’amabanki na sosiyete z’itumanaho mu rwego rwo kwirinda ubu butekamutwe.

Aramutse ahamwe n’icyaha, Uwintwali yahanishwa hagati y’imyaka itanu n’icumi kubera gukoresha impapuro mpimbano n’amande y’ibihumbi 100 ukurikije ingingo 202 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Ashobora kandi guhamwa n’icyaha cy’ubutekamutwe (to con) gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’atanu nk’uko biteganywa n’amategeko ahana y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka