Abiyita “Intwarane za Yezu na Mariya” batawe muri yombi

Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Karere ka Rusizi, abiyita “Intwarane za Yezu na Maria” batawe muri yombi basenga nijoro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba bantu 23 bo mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu bibumbiye mu itsinda ryitwa “Intwarane za Yezu na Mariya-inshuti zindatana”, bafashwe ku wa 23 Mata 2016, barimo gusengera mu ngo z’abantu mu ijoro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aha bari bamaze gutabwa muri yombi.
Aha bari bamaze gutabwa muri yombi.

Aba bantu bivugwa Kiliziya Gatolika yahagarikiye amasakaramentu kubera gukora ibinyuranyije n’amahame igenderaho, bafashwe n’inzego z’umutekano zibashinja guhungubanya umutekano.

Nubwo ariko bavuga ko bahagaritwse n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, bavuka ko batazigera bahagarika amasengesho yabo arimo ingabire zo kwereka no kubonekerwa kuko ngo ari umugambi bahishuriwe n’Imana kandi ngo icyo bazi nuko bazagera aho bakemerwa.

Amwe mu mashusho "Intwarane za Yezu na Mariya" zitwaza.
Amwe mu mashusho "Intwarane za Yezu na Mariya" zitwaza.

Alexiana Nyirambarubukeye, umwe muri bo, avuga ko icyo bazira ari impano zihariye bafite Kiliziya Gatolika itemera.

Ati “Kiliziya Gatolika Impano zo kwerekwa n’ubuhanizi ntabwo izemera, uko musenyiri yabigenza kose ntabwo azahagarika umugambi w’Imana! Nsinshobora kureka Intwarane za Yezu na Maria.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatulika ya Cyangugu, Ignace Kabera, avuga ko aba bantu bahagararitswe n’ubuyobozi bwa Kiriziya Gatolika/Diyosezi ya Cyangugu kubera ko bafite inyigisho zihabanye n’amahame ya Kiliziya , akavuga ko batakiri abayoboke babo.

Ati “Bafite inyigisho zitajyanye n’amahame yo kwemera Kiliziya Gatolika igenderaho, ibyo bigisha , uburyo bitwara, niba bahungabanyije umutekano w’abaturage ibyo barabikurikiranwaho. Cyakora ntabwo bazaba bakurikiranyweho nk’abakirisitu bacu kuko natwe twarabahagaritse.”

Bamaze kuba itsinda rinini mu Karere ka Rusizi. Muri 38 barigize hafashwe 23
Bamaze kuba itsinda rinini mu Karere ka Rusizi. Muri 38 barigize hafashwe 23

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Mururu, Habyarimana Deogratias, avuga ko ibyo aba bantu bakora babikora mu ubwihisho kuko iyo undi muntu ahageze bahita baceceka, ari na cyo cyatumye bakekwaho guteza umutekano muke.

Nubwo hafashwe 23 ariko, ngo ubusanzwe ni itsinda ry’abantu 38, bagenda bitwaje amashusho ya Bikiramariya na Yezu. 16 mu batawe muri yombi ni abagore naho 7 bakaba abagabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

arikowe isi tuyigizembipe

Uwamahoro divine yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Ntabwo watema agati katewe n’Imana ngo ugashobore, Intwarane ni abana ba kiliziya kandi Imana ibahagazeho. Bihangane bakomere kuko amasengesho yabo agirira akamaro kanini abanyarwanda n’Isi yose. Ubundi hari isaha Imana yagennye umuntu agomba gusengaho?. Yezu ati musenge igihe n’imburagihe.

b yanditse ku itariki ya: 26-04-2016  →  Musubize

Abobantu si ubwambere bumvikanye myitangaza makuru. nimbakoko bateza umutekano mucye nukuri bajyende babahugure kuko basenga nga nijoro bityo bishyobora no guteza icyibazo runaka.

Ezechier Kicukiro yanditse ku itariki ya: 26-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka