Abatwara amakamyo: Umunaniro uri mu bitera impanuka

Abatwara amakamyo baravuga ko umunaniro ari kimwe mu bituma bakora impanuka kubera ko batabona umwanya uhagije wo kuruhuka nk’abandi bashoferi batwara izindi modoka.

Abashoferi b'amakamyo bavuga ko batajya babona umwanya wo kuruhuka
Abashoferi b’amakamyo bavuga ko batajya babona umwanya wo kuruhuka

Babitangaje ku wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, muri gahunda y’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwabereye ahazwi nko ku Giticyinyoni mu Mujyi wa Kigali, ubwo Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yaganirizaga abatwara amakamyo hagamijwe kubakangurira kwirinda amakosa yo mu muhanda mu rwego rwo kwirinda no gukumira impanuka.

Nyuma yo kugaragaza ibibazo byabo bitandukanye bibabangamira, birimo abanyonzi bafata ku makamyo hamwe no kutagira ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi rizwi bahuriramo nk’abashoferi b’amakamyo, banagaragaje ko kutabona umwanya uhagije wo kuruhuka ari kimwe mu bituma hakunze kubaho impanuka za hato na hato.

Jean Claude Usengimana ni umushoferi w’ikamyo. Avuga ko ari bo bantu ba mbere bicwa n’ibitotsi mu bashoferi bose batwara ibinyabiziga kuko abandi bose bashobora kubona umwanya wo kuryama bakaruhuka.

Ati “Ikiruhuko tukibuzwa na ba nyiri imodoka bagutegeka gukora, waba umubwiye ko unaniwe aho kugira ngo yumve ko kuyitwara ari ukwishyira mu byago agahitamo kugusimbuza, noneho bamwe bagahitamo kwizirika ku modoka mu rwego rwo kwanga kubura akazi, ariko mu by’ukuri ikiruhuko kirakwiye ni na byo twifuza, cyangwa bagashyiraho umurobyi uruhura umushoferi kugira ngo tugabanye izo mpanuka zo mu muhanda za hato na hato zitwitirirwa bitakabaye ngombwa”.

Mugenzi we witwa Chrisostome Nsabimana avuga ko nta buryo bwo kuruhuka bihagije buriho kubera ko bubayeho hatajya habaho impanuka ziba ahanini zitewe n’umunaniro,

Ati “Bituruka ahanini ku bakoresha, akaba agufite uri umushoferi umwe utwara ikamyo, kandi n’imodoka itwarwa mu buryo buvunanye, ariko abatwara kwasiteri (Coaster) umushoferi akora iminsi itatu mu cyumweru akagira undi umusimbura, Ariko twe ba nyiri amakamyo bakoresha umwe. Icyakorwa ni uko ababifite mu nshingano badufasha kugira ngo ijwi ryacu rigere kure. Byagira uruhare runini cyane mu gukumira impanuka kuko umushoferi waruhutse yatwara imodoka mu buryo atabasha gutungurwa n’ikintu cyose kibonetse”.

ACP Gerard Mpayimana avuga ko bagiye gukurikirana uko abashoferi b'amakamyo bajya babona ikiruhuko
ACP Gerard Mpayimana avuga ko bagiye gukurikirana uko abashoferi b’amakamyo bajya babona ikiruhuko

Umuyobozi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana, avuga ko icyo bifuza ku bashoferi batwara amakamyo ari uko birinda amakosa bakaruhuka kuko hari aho bateganyirijwe kuruhukira kuri bamwe bakora ingendo zambukiranya imipaka.

Ati “Aba ngaba bakora mu gihugu imbere cyane cyane aya makamyo atwara imicanga n’amabuye, tumaze kubona ko na bo bakwiye ikiruhuko ndetse n’amasaha bakora akagabanywa. Ubwo rero inzego zibishinzwe ubwo bitangiye kugaragara nk’ikibazo zigiye kubikoraho ku buryo na byo byazagenda neza. Ba nyirazo bakwiye gutekereza uburyo bagira abashoferi babiri ntibatekereze inyungu gusa, niba ikora amasaha 24 nibura ikagira babiri bakagenda baruhurana kugira ngo twirinde impanuka zo ku mihanda”.

Polisi irasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda telefone igihe batwaye, kubera ko bimaze kugaragara ko impanuka nyinshi zisigaye ziba ahanini ziterwa n’uburangare burimo kurangarira kuri telefone.

Polisi ivuga ko gahunda ya gerayo amahoro yafashije mu gutuma impanuka zigabanuka
Polisi ivuga ko gahunda ya gerayo amahoro yafashije mu gutuma impanuka zigabanuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka