Abaturiye umuhanda Gisozi-kuri burende barasaba “dos d’ane”

Bitewe n’impanuka zikunze kwigaragaza mu muhanda wa kaburimbo uhera ku Kinamba ujya ku Gisozi, ukanyura kuri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), i Kagugu ugahinguka mu kabuga ka Nyarutarama; abahaturiye barasaba utugunguzi (dos d’ane) dutuma imodoka zigabanya umuvuduko.

Kuva ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi kugera ahitwa kuri burende hafi y’inyubako yubakiwe abana barokotse Jenoside yakorewe abatutsi ku nkunga ya ‘One dollar campaign’, nta ‘dos d’ane’ n’imwe irimo muri uwo muhanda.

Abantu barimo abana bato bagenda cyangwa bava kwiga, baba bambukiranya uyu muhanda ari benshi.
Abantu barimo abana bato bagenda cyangwa bava kwiga, baba bambukiranya uyu muhanda ari benshi.

Buri kwezi ngo haboneka impanuka muri uwo muhanda, bitewe n’umuvuduko ukabije w’ibinyabiziga, aho ababitwara nta kintu baba bikanga bigatuma birara, nk’uko bamwe mu bahaturiye babiganirije Kigali Today.

“Hano Beretwari hakunda kubera impanuka cyane cyane mu gitondo, mu masaa sita na nimugoroba abana bava cyangwa bajya kwiga: nta kwezi gushobora gushira impanuka itabaye”, nk’uko umucuruzi wa serivisi za sosiyete z’itumanaho yabisobanuye.

Mu kwezi gushize ngo hari abana batatu bagonzwe n’imodoka hafi yo kuri FAWE, umwe ahita yitaba Imana; hakaba n’undi mwana wakomerekeye kuri Beretwari, ndetse hari n’imodoka ya taxi nto yacuramye imanuka ahitwa kuri Burende.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, Niragire Theophile yavuze ko bakoze ubuvugizi ku karere Gasabo, aho ngo kagiye gukorana n’Umujyi wa Kigali hamwe na Polisi, bakazaza gusura umuhanda, bakareba aho ‘dos d’anes’ zajya hatabangamye.

Ati:“Hano Beretwari no hepfo yo kuri FAWE turabona izo ‘dos d’anes’ zikenewe; ahandi tubona zateza ibibazo bashobora kuhashyira ikindi kintu gikumira impanuka.”

Yavuze ko n’ubwo abaturage bifuje “dos d’anes”, atari ko zizajya aho bazifuza hose bitewe n’uko ngo ubwazo zateza impanuka. Ngo hari aho “dos d’anes” itakubakwa ahubwo hagashyirwa imirongo y’umweru bita ‘zebra crossing’.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka